AMAVUBI yageze muri MAROC, Rafael York abimburira abakina hanze (AMAFOTO)

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI bamaze kugera I Casablanca muri Maroc, aho bagiye gukinira imikino ibiri ya gicuti

Ku wa Gatandatu ahagana mu ma Saa tanu ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yerekeza I Casablanca muri Maroc, aho yari igiye gukina imikino ibiri ya gicuti.

Abakinnyi ba mbere b'Amavubi bageze muri Maroc
Abakinnyi ba mbere b’Amavubi bageze muri Maroc

Ni urugendo rwamaze amasaha hafi 24 dore ko ikipe yabanje guhagarara ku kibuga cy’indege cya Entebbe (Uganda), yongera kuhava yerekeza I Doha muri Qatara ahoy amaze amasaha abiri, aha bahavuye berekeza I Casablanca muri Maroc aho bageze ku i Saa ine za mu gitondo ari nazo Saa tanu za Kigali.

Nishimwe Blaise wa Rayon Sports na Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports ubwo berekezaga Maroc
Nishimwe Blaise wa Rayon Sports na Ndayishimiye Thierry wa Kiyovu Sports ubwo berekezaga Maroc
Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera muri Maroc
Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi bamaze kugera muri Maroc
Myugariro Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu Mavubi
Myugariro Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye mu Mavubi
Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports
Kimenyi Yves, umunyezamu wa Kiyovu Sports
Jimmy Mulisa, Umutoza wungirije w'Amavubi
Jimmy Mulisa, Umutoza wungirije w’Amavubi

Abakinnyi bamaze kugera muri Maroc bafashe umwanya wo kruhuka aho bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere, aho bagenda biyongeraho abandi babimburiwe na Rafael York waraye ageze muri Maroc mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru.

Jacint Magriña Clemente , Umutoza wa mbere wungirije w'Amavubi
Jacint Magriña Clemente , Umutoza wa mbere wungirije w’Amavubi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahirwemasa kukipeyigihugu amavubi

erissa iradukunda yanditse ku itariki ya: 19-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka