Mu kigo cy’imyitozo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda “FUFA training Center” giherereye ahitwa Njeru, hatangiriye irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba no hagati “CECAFA”, aho u Rwanda rwakinnye na Uganda.
Ni umukino wabaye nyuma y’uwo u Burundi bwari bumaze gutsinda Djibouti ibitego 3-0, uza kurangira ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe na Uganda ibitego 2-0, byose byatsinzwe na Fazila Ikwaput ku munota wa 36 n’uwa 48.
Abakinnyi babanje mu kibuga
Uganda: Dasiy Nakaziro (GK), Asia Nakibuuka, Sumaya Komuntale, Margaret Namirimu, Aisha Nantongo, Joan Nabirye, Margaret Kunihira, Shamira Nalugya, Fazila Ikwaput, Hasifah Nassuna, Shirazi Natasha
Rwanda: Claudine Itangishaka (GK), Lydia Uzayisenza, Loiuse Maniraguha, Libellee Nibagwire, Anne Marie Ibangbarye, Joselyne Mukantaganira, Nadine Mukandayisenga, Dorothee Mukeshimana, Callixte Iradukunda, Gloria Sifa Nibagwire, Immaculee Uwimbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|