Amavubi y’abagore yatsinzwe na Cleveland Ambassadors yo muri Amerika (AMAFOTO)

Kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya Cleveland Ambassadors yatsinze Amavubi y’abagore igitego 1-0

Kuri Stade Umuganda hari hanaguye imvura
Kuri Stade Umuganda hari hanaguye imvura

Wari umukino uri mu rwego rwo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru, ukaba warateguwe n’iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Ferwafa ndetse na ADEPR.

Iyi kipe ikina nk’itarabigize umwuga, iri mu Rwanda rwo gutoza abana b’abakobwa, igikorwa kizabera i Kigali, Rubavu ndetse na Muhanga.

Uyu mukino wabereye i Rubavu, u Rwanda rwarushijwe kuva umukino utangiye kugera urangiye.

U Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0, ni ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’iburyo rwa Cleveland, maze Kayitesi Alodia agiye kuwukuramo awohereza mu izamu.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ari igitego kimwe ku busa bw’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri mu gitondo harakurikiraho igikorwa cyo gutoza abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 7-12.

Iki gikorwa kandi kizakomeza ku wa Kane no ku wa Gatanu mu karere ka Muhanga hatozwa abana, naho ku wa Gatandatu bakine umukino wa kabiri wa gicuti n’Amavubi.

Ikipe y'u Rwanda yabanje mu kibuga
Ikipe y’u Rwanda yabanje mu kibuga
Ikipe ya Cleveland Ambassadors
Ikipe ya Cleveland Ambassadors
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

U Rwanda rwatsinzwe 1-0 hanyuma umukino urangira ari ubusa ku busa??? Ntibisobanutse.

Barafinda yanditse ku itariki ya: 4-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka