Amavubi vs Zanzibar: Nta mukinnyi wabanjemo kuri Kenya ubanza mu kibuga

Nyuma yo gutsindwa na Kemya ibitego 2-0 mu mukino wa mbere, umutoza Antoine Hey yatangaje ko nta mukinnyi wabanjemo uza kubanzamo ku mukino wa Zanzibar.

Kuri uyu wa Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakina umukino wa kabiri wa CECAFA, aho iza gukina na Zanzibar,uwo mukino uraza kuba ari uwa mbere ku ikipe ya Zanzibar.

Mu kiganiro twagiranye na Antoine Hey nyuma y’imyitozo yoroheje yo kuri uyu wa mbere, yadutangarije ko aza guhindura ikipe yose 100%, ugereranije n’abakinnyi bari babanjemo ku mukino wabahuje n’ikipe ya Kenya

Iyi niyo kipe yari yabanjemo ku mukino wa Kenya, muri bose nta n'umwe uzabanzamo bakina na Zanzibar
Iyi niyo kipe yari yabanjemo ku mukino wa Kenya, muri bose nta n’umwe uzabanzamo bakina na Zanzibar

’’Ku mukino wa Zanzibar twafashe gahunda yo guha amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino wa mbere, aho tuza kubanzamo ikipe nshyashya yose, kuko ndi gushaka kugerageza ubundi buryo bwinshi’’

Antoine Hey araza guha amahirwe abandi bakinnyi batakinnye umukino ubanza
Antoine Hey araza guha amahirwe abandi bakinnyi batakinnye umukino ubanza

Antoine Hey kandi yadutangarije kandi ko kuba baratsinzwe umukino wa mbere, hajemo n’ibibazo by’umunaniro ku bakinnyi ndetse n’uburyo bakiriwe mu buryo bwari bugoye.

Abakinnyi bazabanzamo

Kimenyi Yves,Ombolenga Fitina, Rugwiro Herve, Mbogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Amran, Niyonzima Ally,Sekamana Maxime, Nshuti Innocent, Hakizimana Muhadjili.

Umutoza Antoine Hey usanzwe ukinisha abakinnyi batatu inyuma, ashobora gukoresha abakinnyi bane inyuma, ku mukino baza gukina na Zanzibar kuri uyu wa Kabiri ku i saa saba za Kigali, ari zo saa munani za Nairobi, umukino ukabera kuri Kenyatta Stadium iherereye i Machakos

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ESE byagenze gute ko ntabashije gukurikira

Jojo yanditse ku itariki ya: 6-12-2017  →  Musubize

jye nagirinama ababishinjwe gushaka impamvu mubabiri inyuma kuko kariya nagasuzuguro

eric yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

ibintu yakoze biramugaruka

gashema jean yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Mwaramutse, none she équipe ya mbere yakinnye nabi? Ngaho nagerageze icyo dupfa ni intsinzi. Naho ubundi barashoboye

ndaje yanditse ku itariki ya: 5-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka