#Amavubi: Usengimana Faustin na Rubanguka bageze mu mwiherero, haracyategerejwe abandi (AMAFOTO)

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bakomeje kugera mu mwiherero w’Amavubi, aho abatangiye imyitozo uyu munsi ari Usengimana Faustin na Rubanguka Steve

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo yitegura ikipe ya Mozambique, mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2024.

Abakinnyi bakina mu Rwanda bahamagawe bose ubu bamaze gutangira imyitozo, ndetse n’abandi bamwe bakina hanze y’u Rwanda.

Usengimana Faustin ntiyari aherutse mu Mavubi
Usengimana Faustin ntiyari aherutse mu Mavubi

Nyuma y’abakinnyi nka Muhire Kevin, Djihad Bizimana na Samuel Gueulette, ubu hiyongereyeho na Faustin Usengimana ukina muri Irak, ndetse na Rubanguka Steve ukina muri Moldova.

Rubanguka Steve nawe yageze mu mwiherero
Rubanguka Steve nawe yageze mu mwiherero

Abakinnyi bari bagitegerejwe kugeza ubu harimo Emmanuel Imanishimwe, Rafael York, Noe Uwimana, Mutsinzi Ange, Mutsinzi Patrick, Sahabo Hakeem na Yannick Mukunzi.

Amavubi kugeza ubu ari gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, akazerekeza mu karere ka Huye tariki 15/06 aho azanakinira uyu mukino na Mozambique tariki 18/06.

Abakinnyi bakomeje imyitozo irimo n’iyongera ingufu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka