Amavubi U17 azahura na Ethiopia muri kimwe cya kabiri

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izahangana na Ethiopia mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi iri kubera muri Tanzania.

Amavubi y'Abatarengeje imyaka 17 ari kwitegura gukina na Ethiopia
Amavubi y’Abatarengeje imyaka 17 ari kwitegura gukina na Ethiopia

Uwo mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kanama 2018, nyuma y’imikino ya nyuma mu itsinda rya kabiri yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Iyo mikino ni yo yasize igaragaje uko amakipe azahura muri kimwe cya kabiri, aho Ethiopia yatsinze Kenya ibitego 4-2 mu gihe Uganda yandagaje Djibouti ikayipfunyikria ibitego 8-0 mu wundi mukino muri iri tsinda.

Nyuma y’uyu mukino Ethiopia yarangije iri ku mwanya wa mbere mu itsinda n’amanota 12 nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itatu.

Izahura n’u Rwanda rwasoje ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya mbere aho rwatsinze imikino ibiri rugatsindwa undi.

Imikino ibiri aba basore b’Amavubi batsinze ni Sudan batsinze ibitego 3-1 n’u Burundi batsinze ibitego 4-3 mu mukino wa kabiri mu matsinda.

Mu mukino wa gatatu Amavubi yanyagiwe na Tanzania 4-0 ariko ntibyayabujije gutatisha itike ya kimwe cya kabiri aho yari ategereje kumenya ikipe bazahura.

Undi mukino wa kimwe cya kabiri uzahuza Tanzania yarangije ari iya mbere mu itsinda rya mbere na Uganda ya kabiri mu itsinda rya kabiri.

Imikino yombi izabera kuri stade nkuru y’igihugu cya Tanzania kuri uyu wa gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka