Amavubi U-17 akomeje imyitozo itegura CECAFA ishobora kubera mu Rwanda (AMAFOTO)

Abakinnyi 25 batarengeje imyaka 15, bakomeje imyitozo yo kwitegura guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba muri 2021.

Nyuma yo kwitabira irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 yabereye muri Eritrea muri Kanama uyu mwaka ndetse n’u rwanda rukegukana umwanya wa gatatu, abakinnyi 25 bari bitabiriye iyi CECAFA batangiye umwiherero uzarangira tariki 08 Ukuboza 2019.

Uyu mwiherero ugamije gutegura itike ikipe izakina amajonjora yo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Maroc muri Mata 2021, aho ijonjora rizaba rikinwa hagendewe mu gace u Rwanda ruherereyemo, aho mu gace k’Afurika y’i Burasirazuba hakoreshwa irushanwa rya CECAFA ari naryo ritanga ikipe yitabira imikino ya nyuma y’Afurika mu batarengeje imyaka 17.

Nk’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabitangaje, iyi mikino ya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 biteganyijwe ko ishobora kubera mu Rwanda muri Nyakanga 2020 kuko u Rwanda rwamaze gusaba kuyakira.

Abakinnyi 25 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Aba bakinnyi ni Sibomana Sultan Ishimwe Veryzion, Ishimwe Moïse, Iradukunda Pacifique, Mugisha Edrick Kenny, Hoziyana Kennedy, Kagimbura Byiringiro Benon, Mwizerwa Eric, Niyogisubizo Asante Sana, Nshuti Samuel, Fumbira Charles, Mbonyamahoro Selieux, Niyo David, Nshimiyimana Christian, Niyonkuru Fiston, Iradukunda Siradje, Irahamye Eric, Byiringiro James, Irakoze Jean Paul, Uwizeyimana Céléstin, Masabo Sammy, Shishoza Carlos Roberto, Shema Nginza Shemaya, Muhire Bebeto Marcelo na Ruhamyankiko Yvan.

Umutoza mukuru ni Rwasamanzi Yves wungirijwe na Gatera Musa naho umutoza w’abanyezamu akaba Kabalisa Calliope.

Amafoto y’imyitozo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAVUBI nimukomerezaho tubarinyumapeee ahomuzarwaniho natwetuzarwa kuraje !!!!

Eric Niyogisubizo yanditse ku itariki ya: 15-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka