Amavubi u-15 yihereranye Ethiopia mu mukino wa kabiri wa CECAFA

Muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 iri kubera muri Eritrea, u Rwanda rwongeye gutsinda umukino warwo wa kabiri.

Ku mukino wa kabiri w’amatsinda watangiye Saa Cyenda n’igice, Amavubi u-15 yihereranye Ethiopia ayitsinda ibitego 3-0 byatsinzwe na Irankunda Siradji, Irankunda Pacifique ndetse na Hoziyana Kenedy.

Kapiteni w'Amavubi u-15 Hoziyana Kennedy watsindiye u Rwanda igitego cya gatatu
Kapiteni w’Amavubi u-15 Hoziyana Kennedy watsindiye u Rwanda igitego cya gatatu

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi u-15 imaze gutsinda imikino ibiri, aho buri mukino bawutsinzemo ibitego 3-0 rukanazigama ibitego 6, ubu rukaba ruyoboye itsinda n’amanota 6 bananganya na Uganda ariko yo ikaba izigamye ibitego 5.

Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze 3-0
Ni umukino wa kabiri u Rwanda rutsinze 3-0
Ikipe y'igihugu ya Ethiopia u-15
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia u-15
Amavubi u-15 yabanje mu kibuga
Amavubi u-15 yabanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Intsinzi y’amavubi ikomeze yogere, bayobozi bayo namwe mukomerezeho, tubari inyuma

Manutsi David yanditse ku itariki ya: 24-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka