#AMAVUBI: Rutabayiro uhamagawe bwa mbere n’abarimo Djihad bakoranye imyitozo n’abandi (AMAFOTO)

Rutabayiro Jean Phillippe ukina mu cyiciro cya gatatu muri Espagne, yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu y’Amavubi, aho bategura imikino bazahuramo na Mali ndetse na Kenya

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” ikomeje imyitozo yo gutegura imikino ibiri bazakina na Mali kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ndetse n’uwo bazakina na Kenya iwayo tariki 15/11/2021.

RUTABAYIRO Jean Philippe wahamagawe bwa mbere
RUTABAYIRO Jean Philippe wahamagawe bwa mbere

Bamwe mu bakinnyi bakina hanze bakomeje kugera mu Rwanda, aho Rutabayiro Jean Philippe ukina muri S.D. LENENSE PROINASTUR yo muri Espagne uhamagawe bwa mbere nawe yakoze imyitozo.

Mu bandi bakinnyi bakina hanze bari mu myitozo harimo Emery Mvuyekure ukina muri Tusker yo muri Kenya, Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yo muri Georgia, mu gihe TWIZERE Buhake Clément na RAFAEL York baraye bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njyewe uko mbyumva mudufashije mwabwira M. Vincent agasezera kuko imirimo yo gutoza team nationale yo yaramunaniye kbx !!!!!!

ISHIMWE ALPHA CHRISTIAN yanditse ku itariki ya: 11-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka