Amavubi na Ethiopia: Umunyezamu Kimenyi ashobora kutabanza mu kibuga

Kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2019, u Rwanda rurakira Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).

Kimenyi Yves
Kimenyi Yves

Kimenyi Yves yagwiriye ukuboko mu myitozo ya nyuma yakozwe kuri uyu wa gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Byatumye igice cya nyuma cy’iyo myitozo atagikora, iyo mvune ikaba ishobora gutuma Bakame abanza mu Kibuga.

Dore abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga:

Umunyezamu: Ndayishimiye Eric (Bakame)

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel , Manzi Thierry na Nsabimana Aimable

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Imran na Nsabimana Eric Zidane

Abataha izamu: Sugira Ernest , Iranzi Jean Claude na Haruna Niyonzima

U Rwanda rwatsinze Ethiopia mu mukino ubanza wabereye muri Ethiopia igitego 1 cya Sugira Ernest , rurakira umukino wo kwishyura ubera kuri stade ya Kigali i nyamirambo kuri uyu wa gatandatu saa cyenda n’igice (15:30).

Kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga 2000 ahasanzwe , 3000 rwf na 10,000 rwf mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Uyu mukino kandi uratambuka kuri KT Radio ako kanya urimo kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka