Amavubi mu itsinda rimwe na Kenya izakira CECAFA

Ikipe y’igihugu y’umukipira w’amaguru, Amavubi ubu iri kwitegura amarushanwa ya ruhago azwi nka CECAFA azabera mu gihugu cya Kenya.

Amavubi yashyizwe mu itsinda rimwe na Kenya izakira CECAFA
Amavubi yashyizwe mu itsinda rimwe na Kenya izakira CECAFA

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017 nibwo amakipe azitabira CECAFA yashyizwe mu matsinda maze u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe na Kenya izakira irushanwa.

Irushanwa rya CECAFA, rihuza amakipe yo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, rizakinirwa muri Kenya kuva ku itariki ya 03 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017.

Muri Tombora yabereye i Nairobi, u Rwanda na Kenya zashyizwe mu itsinda rya mbere aho ziri kumwe na Libya,Tanzania na Zanzibar mu gihe mu rindi tsinda harimo Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Ikipe ya Kenya izacakirana n'amavubi muri CECAFA
Ikipe ya Kenya izacakirana n’amavubi muri CECAFA

Kenya n’u Rwada nizo zizafungura irushanwa aho zizacakirana ku itariki ya 03 Ukuboza 2017.

Amatsinda

Group A: Kenya, Libya, Rwanda, Tanzania, Zanzibar.
Group B: Uganda, Zimbabwe, Burundi, Ethiopia, South Sudan.

Uko amakipe azakina

Tariki ya 03 Ukuboza 2017

Group A
Libya vs Tanzania
Kenya vs Rwanda

Tariki ya 04 Ukuboza 2017

Group B
Burundi vs Ethiopia
Uganda vs Zimbabwe

Tariki ya 05 Ukuboza 2017

Group A
Zanzibar vs Rwanda
Kenya vs Libya

Tariki 06 Ukuboza 2017

Group B
South Sudan vs Zimbabwe
Uganda vs Burundi

Tariki ya 07 Ukuboza 2017

Tanzania vs Zanzibar
Rwanda vs Libya

Tariki ya 08 UKuboza 2017

Group B
South Sudan vs Ethiopia
Zimbabwe vs Burundi

Tariki ya 09 UUkuboza 2017

Group A
Rwanda vs Tanzania
Kenya vs Zanzibar

Tariki ya 10 Ukuboza 2017

Group B
South Sudan vs Burundi
Ethiopia vs Uganda

Tariki ya 11 Ukuboza 2017

Group A
Libya vs Zanzibar
Kenya vs Tanzania

Tariki ya 12 ukuboza 2017

Group B
Uganda vs South Sudan
Zimbabwe vs Ethiopia

Tariki ya 13 Ukuboza 2017 ni umunsi w’ikiruhuko

Tariki 14 Ukuboza 2017

Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa mbere

Tariki ya 15 Ukuboza 2017

Hazakinwa kimwe cya kabiri umukino wa kabiri

Tariki ya 16 Ukuboza 2017 hazabaho Akaruhuko

Tariki ya 17 Ukuboza 2017

Umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

buriya rero njye ndabona kandi ndifuza ko amavubi yacu yazagera kure hashoboka byaba nangombwa agatungurana akagitwara gusa tubisabe Imana

safi yanditse ku itariki ya: 16-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka