Amavubi azatangira kwitegura Erithrea tariki 30

Tariki ya 30 Ukwakira nibwo ikipe y’igihungu y’umupira w’amaguru Amavubi izatangira kwitegura umukino uzayihuza na Eritrea mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igokombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Bitewe n’umwanya mubi u Rwanda ruherereyeho ku rutonde rwa FIFA, Amavubi kimwe n’andi makipe adahagaze neza kuri urwo rutonde, azabanza gukina umukino w’ijonjora ry’ibanze mbere yo kujya mu matsinda.

U Rwanda ruzakina umukino ubanza na Eritrea tariki ya 11 Ugushyingo i Asmara, nyuma y’iminsi ine tariki ya 15 bakine umukino wo kwishyura i Kigali, aho ikipe izatsinda mu mikino yombi izahita yerekeza mu itsinda F rizaba ririmo Algeria, Mali na Benin.

Nyuma y’iryo jonjora hazakorwa amatsinda 10, aho amakipe azaba aya mbere muri buri tsinda ari yo azasigara ahatanira amatike atanu atangwa na FIFA ku bihugu bya Afurika bigomba kuzakina igikombe cy’isi. Ayo makipe 10 azaba yasigaye azatomborana uko azahura abiri abiri hagati yayo mu mukino ubanza n’uwo kwishyura, amakipe atanu atsinze azabe ari yo yerekeza mu gikombe cy’isi muri Brazil.

Hagato aho u Rwanda ntiruramenya umutoza uzatoza amavubi muri uko guhatanira iyo tike, kuko nyuma yo gusezera kwa Sellas Tetteh hataraboneka umutoza wo kumusimbura. Biteganyijwe ko mu batoza barenga 30 basabye gutoza amavubi hazatoranywamo uzahabwa ako kazi.

Uzatoza Amavubi azashyirwaho nyuma y’itariki 22 Ukwakira kuko kuri iyi tariki ari bwo hazatorwa umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amagru mu Rwanda (FERWAFA), na we afatanyije na minisiteri y’Urubyiruko Umuco na Siporo n’izindi nzobere mu mupira w’amaguru zizifashishwa, akazagira uruhare mu guhitamo umutoza uzatoza Amavubi.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka