CHAN 2020: Amavubi azatangira ahura na Somalia

Muri Tombola yabereye i Caïro mu Misiri kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwatomboye ikipe ya Somalia mu guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN izabera muri Ethiopia umwaka utaha wa 2019.

U Rwanda ni rwo rwakiriye imikino ya CHAN 2016
U Rwanda ni rwo rwakiriye imikino ya CHAN 2016

Ni Tombola ikorwa hashingiwe ku turere ibihugu biherereyemo, aho u Rwanda ruri mu gace ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati. U Rwanda ruri kumwe na Somalia, Uganda, Burundi, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo ndetse na Ethiopia ifite itike.

U Rwanda ruzahura ku ikubitiro na Somalia mu mikino ibiri, itsinze ikazahura n’ikipe izatsinda hagati ya Sudani y’Amajyepfo na Uganda, maze itsinze izahite ibona itike ya CHAN

Ni irushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu, aho igihugu cya Ethiopia ari cyo kigomba kuzaryakira, mu gihe iriheruka ryari ryabereye muri Maroc

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro CHAN 2016 aha n
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro CHAN 2016 aha n’ikaze abayitabiriye
Amavubi y
Amavubi y’u Rwanda yakinnye umukino ufungura CHAN 2016

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka