Amavubi azakina n’abanyamahanga bakina mu Rwanda

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, aratangaza ko mu rwego rwo gutegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012 azakina imikino ya gicuti n’ikipe izaba igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda.

Micho avuga ko gukina n’iyo kipe y’abanyamahanga ari ntaho bitandukaniye no gukina n’indi kipe y’igihugu kuko usanga n’ubundi abenshi muri abo bakinnyi bakinira amakipe y’ibihugu bakomokamo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru asobanura uko azitegura Nigeria, Micho yatanze urugero rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri APR, avuga ko ari abahanga ku buryo bakinnye umukino wa gicuti n’Amavubi byamufasha cyane.

Micho yagize ati “Hara abakinnyi beza muri APR nka ba Pappy Faty, Selemani bose bakinira ikipe y’Uburundi, hari abakomoka muri Uganda na Congo kandi bose ni abahanga. Mu makipe yose yo mu Rwanda harimo abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye, kandi nitubasaba amakipe yabo ndumva batazabatwima.”

Micho watangiye gahunda yise ‘Operation Nigeria’ (kwitegura Nigeria), avuga ko bazakina imikino nibura itatu n’ikipe y’abo banyamahanga bakina mu Rwanda, bakazajya bakina mu gihe ari nta mikino ya shampiyona yegereje.

Mu rwego rwo gutegura uwo mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo muri 2013, abakinnyi bakina i Burayi baje mu Rwanda bakina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwiyereka umutoza kugirango azabitabaze kuri uwo mukino uzabera i Kigali.

Nyuma y’imikino ibiri bakinnye, umutoza Micho yavuze ko hari abo yashimyemo, kandi ko azabahamagara akanabatangaza mu gihe cya vuba kugira ngo nabo bazitegurire hamwe umukino wa Nigeria hamwe n’abandi basanzwe bakina mu Mavubi.

Abajijwe niba nta kipe y’igihugu bazakina mu rwego rwo kwitegura umukino azakina na Nigeria, Micho yavuze ko hari ikipe y’igihugu yirinze kuvuga izina barimo gusaba ko bazakina umukino wa gicuti mu ntangiro z’ukwezi kwa kabiri ariko ngo niyo yaboneka ntibizakuraho gukina n’abanyamahanga bakina mu Rwanda kuko ababonamo ubushobozi.

Mu Rwanda hakina abakinnyi benshi b’abanyamahanga. Abenshi muri bo usanga baturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda nka Repubukika iharanura Demukarasi ya Congo, Uganda n’Uburundi. Abandi bakomoka muri Malawi, Cote d’Ivoire na Brazil.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka