Amavubi atsinze Tanzania ahita anasezererwa muri CECAFA-Amafoto

Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye Machakos kuri Kenyatta Stadium, Amavubi y’u Rwanda yatsinze Tanzania ibitego 2-1 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri 1/2

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoje urugendo yagiriraga muri Kenya mu gikombe cya CECAFA ifite amanota 4, nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma ari nawo wa kane yakinaga mu itsinda.

Bamwe mu bafana b'u Rwanda batuye i Nairobi
Bamwe mu bafana b’u Rwanda batuye i Nairobi
Amabendera y'u Rwanda yari ahari i Machakos
Amabendera y’u Rwanda yari ahari i Machakos

Mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu, Amavubi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 18 w’igice cya mbere, igitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yari ahinduriwe neza na Ombolenga Fitina, akaba nawe yari awuhawe na Bizimana Djihad.

Nshuti Innocent yishimira igitego cya mbere yatsinze mu mavubi kuva yatangira kuyakinira
Nshuti Innocent yishimira igitego cya mbere yatsinze mu mavubi kuva yatangira kuyakinira
Nshuti Innocent watsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y'igihugu
Nshuti Innocent watsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu

Ku munota wa 29 gusa, Ikipe ya Tanzania yaje kwishyura igitego, igitego cyatsinzwe na Daniel Reuben Lyanga, ku mupira nawe yari ahinduriwe neza na Mohamed Hussein Mohamed, ahita atsinda igitego cy’umutwe.

Abakinnyi basohoka mu rwambariro, barangajwe imbere na Djihad Bizimana wari kapiteni uyu munsi
Abakinnyi basohoka mu rwambariro, barangajwe imbere na Djihad Bizimana wari kapiteni uyu munsi
Bafata ifoto mbere y'umukino
Bafata ifoto mbere y’umukino

Igice cya mbere cy’umukino cyaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, umutoza Antoine Hey aza guhita akuramo Nshimiyimana Amran yinjiza Yannick Mukunzi mu kibuga hagati, nyuma yaho gato ahita anakuramo Nshuti Innocent yinjiza Biramahire Abeddy.

Biramahire Abeddy amaze gutsinda igitego cya kabiri
Biramahire Abeddy amaze gutsinda igitego cya kabiri
Biramahire Abeddy ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi
Biramahire Abeddy ashima Imana nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje Amavubi intsinzi

Ku munota wa 65 w’umukino, Ombolenga Fitina nanone yaje guhindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Biramahire Abeddy wari uhagaza neza aza guhita atsindira Amavubi igitego cya kabiri, umukino urangira Amavubi atsinze ibitego 2-1

Ombolenga ubwo yatangaga umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Ombolenga ubwo yatangaga umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Ombolenga yari yazonze ab'inyuma ba Tanzania
Ombolenga yari yazonze ab’inyuma ba Tanzania

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rwanda: Nzarora Marcel, Mbogo Ali, Kayumba Soter, Ombolenga Fitina, Eric Rutanga, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Mico Justin na Nshuti Innocent

Tanzania: Aishi Salum Manula, Erasto Edward Nyoni, Kennedy Wilson Juma, Jonas Gellard Mkude, Raphael Daud Loth, Ibrahim Ajibu Migomba, Hamid Mao Mkami, Daniel Reuben Lyanga, Yahya Zayd Omary, Abdul Hilary Hassan, Mohamed Hussein Mohamed.

Bamwe mu bafana b'u Rwanda batuye i Nairobi
Bamwe mu bafana b’u Rwanda batuye i Nairobi
Ombolenga Fitina wari uri mu bihe bye uyu munsi, yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego
Ombolenga Fitina wari uri mu bihe bye uyu munsi, yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego
Mu mukino w'uyu munsi Amavubi yabonye amahirwe menshi yo gutsinda
Mu mukino w’uyu munsi Amavubi yabonye amahirwe menshi yo gutsinda
Manzi Thierry, Mbogo Ali na bagenzi babo bacungira hafi ba rutahizamu ba Tanzania

Umwe mu bafana b'AMavubi aririmba indirimbo y'igihugu
Umwe mu bafana b’AMavubi aririmba indirimbo y’igihugu
Nzarora Marcel wabanje mu izamu
Nzarora Marcel wabanje mu izamu
Amavubi mu kugarira uyu munsi yari ahagaze neza
Amavubi mu kugarira uyu munsi yari ahagaze neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo amavubi yakoze babyita"Efforts du medecin après la mort!

Merci Marie yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ubwo imikino isigaye bagiye kuyikurikiranira kuri ecran

niyongiraemmanuel yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka