Amavubi atarengeje 20 atsinzwe na Misiri 1-0

Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia, Misiri itsinze u Rwanda 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Nyuma y’aho u Rwanda rukomeje rusesereye Uganda nyuma yo gusanga Uganda yarakinishije umukinnyi ufite ibyangombwa bidahuye, Amavubi ntabashije gutsinda umukino ubanza wabereye i Kigali.

Amavubi u20 yakinnye neza, gusa ntiyabasha gutsinda uyu mukino
Amavubi u20 yakinnye neza, gusa ntiyabasha gutsinda uyu mukino

Igitego cya Misiri cyatsinzwe na Taher Mohamed ku munota wa 48 w’umukino, nyuma y’aho Amavubi yari amaze guhusha igitego ku mupira wakubise umutambiko w’izamu, maze abakinnyi ba Misiri bahita bazamuka (contre-attaque) batsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Abakinnyi babanjemo

Rwanda : Hategikimana Bonheur, Ahoyikuye Jean Paul, Nsabimana Aimable, Ndikumana Patrick, Yamini Salum, Ntwali Jacques, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Niyibizi Vedaste, Nshuti Savio Dominique, Biramahire Abeddy

Misiri: Mohamed E, Ramadan S., Osama H, Mohamed A, Omar M, Ahmad M, Akran M, Ahmad A, Taher M, Ahmad H & Mostafa A

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NYAKUBAHWA HE PAUL KAGAME.NADUFASHE KABISA.UBUTEKAMITWE BUSIGAYE MURI FOOT.GUSA.KUJYA GUKINA IMIKINO ABANA BATARATEGUWE.NTA MARUSHANWA YABAYE YA MOINS DE 20 ANS BIRABABAJE.NONO NGO MURASHAKA GUTSINDA ABAGANDE.ACTION PLAN MURI FOOT NI ZERO.MURAKOZE

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 22-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka