Amavubi asezereye Kenya yerekeza 1/2 muri Cecafa

Amavubi abifashijwemo na Bakame wafashe Penaliti imwe,ndetse n’abakinnyi batsinze Penaliti zose,basezereye Kenya berekeza 1/2

Muri 1/4 cy’imikino ihuza ibihugu byo mu karere k’Afrika y’i Burasirazuba no hagati,ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda "Amavubi" yasezereye ikipe y’igihugu ya Kenya muri 1/4 cy’irangiza.

Nyuma y’aho amakipe yombi arangije iminota 90 y’umukino anganya ubusa ku busa,haje kwiyambazwa Penaliti,maze u Rwanda rwinjiza Penaliti zose uko ari eshanu,mu gihe Kenya yinjije 3 gusa,ihusha imwe yafashwe n’umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame,maze nyuma y’aho Ndayishimiye Céléstin yaje kwinjiza iya 5,biza gutuma Kenya idatera iya nyuma kuko ntacyo yari kumara.

Amavubi yageze muri 1/2 cya Cecafa
Amavubi yageze muri 1/2 cya Cecafa

Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi:Ndayishimiye Eric Bakame
Fiyina Ombolenga,Ndayishimiye Celestin,Abdul Rwatubyaye, Faustin Usengimana
,Yannick Mukunzi Mugiraneza Jean Baptiste,Djihad Bizimana,Youssuf Habimana
Nshuti Dominique Savio na Tuyisenge Jacques

Ku ruhande rw’Amavubi Haluna Niyonzima,Tuyisenge Jacques,Bizimana Djihad,Songa Isaïe na Ndayishimiye Céléstin nibo binjije Penaliti,bibahesha itike yo kuzakina muri 1/2 na Soudan yasezereye Soudan y’Amajyepfo nayo kuri Penaliti

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nukuri nyamara wabona twongeye kujya ducuranga insinzi.uziko iyo ndirimbo yarimaze kwibagirana! reka tubanze turebe ibizakurikiraho gusa courage basore bacu byose birashoboka

masengesho yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Ntidushimwa kabiri ngaho nibatsinde SUDANI?

eli yanditse ku itariki ya: 3-12-2015  →  Musubize

Amavubi yacu oyeeee

nkunda yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Amavubi Buravo.

UWIMANA.CAYITANI yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

Amavubi ashobora gukomera amarangamutima acute muri team selection kuko dufite Ababa babahanga kandi Kenya yarabibonye.

john yanditse ku itariki ya: 2-12-2015  →  Musubize

amavubi oyeeee!

neza umurerwa yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka