Amavubi arakina umukino wa gicuti na Libya kuri uyu wa gatatu

Nyuma yo kujya gukorera imyitozo muri Tunisia, kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012, Amavubi arakina umukino wa gicuti na Libya mu rwego rwo kwitegura umukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi uzahuza Algeria n’u Rwanda tariki 02/06/2012.

Ku mutoza w’Amavubi, uwo mukino ni umwanya wo kugerageza abakinnyi afite nyuma yo kunganya na Nigeria igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afrika.

Micho afite imikino itanu mu gihe kitageze ku kwezi harimo uwa Algeria uzaba tariki 02/06/2012 n’uwa Benin uzaba tariki 10/06/2012 mu gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014; hari kandi umukino w’amajonjora y’igikombe cy’Afurika 2013 uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 15/06/2012. Iyi mikino yose izabanzirizwa n’indi ibiri ya gicuti izahuza Amavubi na Libya tariki 23/05/2012 ndetse na Tunisia tariki 27/05/2012.

Nyuma yo gusaba abakinnyi kurangwa n’ikinyabupfura, kwitanga no guhesha u Rwanda ishema, umutoza w’Amavubi yagize ati “Kamena ni ukwezi kw’inzozi kuri ruhago y’u Rwanda. Mfite abakinnyi b’inararibonye bafite amaraso yo kunyaruka kandi bakina mu mashampiyona arenze imwe”.

Algeria yo izakina umukino wa gicuti na Niger tariki 26/05/2012. Rolland Courbis umutoza wa Niger yatangarije radio mpuzamahanga y’Algeria ko uyu mukino ari ingenzi ku myiteguro y’amakipe yombi. Ati “ni byiza gukina amarushanwa nk’aya za shampiyon zarangiye, abakinnyi tuzababona kare.”

Amavubi y’u Rwanda amaze gutsinda imikino itatu inganya umwe itsindwa undi. Mu mikino ine Libya iheruka gukina yatsinzwe ibiri inganya umwe. Yatsinze Senegal ibitego bibiri kuri kimwe mu gikome cy’Afurika cyaberaga muri Gabon na Guinea Equatorial.

Libya nayo iri gutegura umukino w’amajonjora uzayihuza na Togo tariki 03/06/2012 naho tariki 10/06/2012 ikazakina na Cameroun.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka