Amavubi anganyije na Guinea abona inota rya mbere

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda inganyije na Guinea igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita ibona inota rimwe kuri 12 amaze gukinirwa.

Amavubi yabonye inota rimwe mu itsinda arimo
Amavubi yabonye inota rimwe mu itsinda arimo

Mu minota ya mbere y’umukino, abakinnyi b’ Amavubi batangiye bahererekanya neza imipira ariko imipira yageze imbere y’izamu ntiyatanga umusaruro.

Guinea Conakry niyo yafunguye amazamu ku munota wa 31, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu José Kanté Martínez Legia Warsaw yo muri Pologne

Ku munota wa 35 w’umukino, Kagere Meddie yambuye umupira myugariro wa Guinea, arobye umunyezamu umupira uca ku ruhande.

Ku munota wa 72, Amavubi yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques, ku mupira muremure yari ahawe neza na Meddie Kagere

Ku munota wa nyuma w’umukino, Amavubi yabonye amahirwe y’intsinzi, ariko umupira Meddie Kagere yari azamukanye, ashota ishoti rikomeye rigarurwa n’umutambiko w’izamu

N’ubwo Amavubi anganyije uyu mukino, agumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda n’inota rimwe gusa, nyuma yo gutakaza imikino itatu (Centrafurika, Côte d’Ivoire na Guinea Conakry).

Undi mukino wo mu itsinda ry’u Rwanda, ikipe ya Côte d’Ivoire yanganyije na Centrafurika ubusa ku busa

Tuyisenge Jacques wari wazengereje ba Myugariro ba Guinea yaje guhoza amarira Amavubi
Tuyisenge Jacques wari wazengereje ba Myugariro ba Guinea yaje guhoza amarira Amavubi

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Eric Rutanga;bAlly Niyonzima, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel; Muhire Kevin, Tuyisenge Jacques na Meddie Kagere.

Guinea: Aly Keita, Traore Ibrahima, Sylla Issiaga, Conte Ibrahim Sory, Seka Ernest Boka, Amadou Diawara, Camara Mohamed Madi, Kante Jose Martinez, Franois Kamano, Sidibe Ousman, Naby Keita

Amavubi yabanjemo yari afite ishyaka ryo kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe muri Guinea
Amavubi yabanjemo yari afite ishyaka ryo kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe muri Guinea
Aba bari ku ntebe y'abasimbura
Aba bari ku ntebe y’abasimbura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amavubikuringe ndishimye.
uzikugutsinda wasuye
ukanatsindwa baje iwacu.
rekatugumane iryonota ariko #amavubi yisubireho

Tuyishimire yanditse ku itariki ya: 16-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka