Amavubi akomeje imyitozo yitegura CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro, abo bitegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 iteganyijwe muri Ethiopia muri uku kwezi

Ni urushanwa byari biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki 03/07/2021 muri Ethiopia, gusa mu minis ishize ubuyobozi bwa CEACAF bwatangaje ko iri rushanwa ryimuriwe tariki ya 17/03/20221.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe zatumye iyi CECAFA yimurwa, harimo kuba bimwe mu bihugu biri muri gahunda ya Guma mu Rugo, ndetse no gukora ingendo zijya hanze bikaba bigoye.

Harimo kandi no kuba igihugu cya Sudani y’Amajyepfo nyuma yo gukina igikombe cy’isi cy’abarabu, bamwe mu bakinnyi b’icyo gihugu bakiri mu kato.

Abakinnyi b’u Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere bari mu myitozo, aho usibye umukinnyi Niyonzima Olvier Sefu wa APR FC, abandi bose bakina mu Rwanda bari kuyikora, bakaba biyongeraho SAMUEL Gueulette ukina muri RAAL La Louvière yo mu Bubiligi.

SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y'Amavubi
SAMUEL Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi mu myitozo y’Amavubi

Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

Abanyezamu :

NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

Abakina inyuma

NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

Abakina Hagati :

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

Ba rutahizamu

NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

Amafoto y’Amavubi U-23 mu myitozo

Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA
Biramahire Abeddy wa AS Kigali mu myitozo itegura CECAFA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho amakuruya yanyu aradushimisha cyane buriya kandi byaba byiza cyane nokurushaho muramutse mushyira izina ry’umukinnyi hamwe nifotoye kugira ngo tubashe kumenya abakinnyi bacu amazina n’isura murakoze cyane muri intangarugero

Manishimwe Emmanuel Man-one yanditse ku itariki ya: 2-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka