Amavubi 26 bahamagawe,Jimmy Mulisa agirwa umutoza wungirije

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi bagera kuri 26 mu rwego rwo gutegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti n’amakipe ya Nigeria na Afurika y’epfo.,aho kandi na Jimmy Mulisa usanzwe ari umuyobozi wa Tekiniki mu ikipe ya Sunrise yagizwe umutoza wungirije .

Uyu mwiherero uzamara iminsi icumi,wahamagawemo bamwe mu bakinnyi batari bamenyerewe mu ikipe y’igihugu aho abenshi bahamagawe kubera nta mukinnyi n’umwe wa hahamagawe abakinnyi babiri gusa bo muri APR Fc kuko yamaze kwerekeza muri Tanzania mu gikombe cya CECAFA.

 APR Fc hahamagawe abakinnyi babiri mu mwiherero
APR Fc hahamagawe abakinnyi babiri mu mwiherero

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe :

Abanyezamu : Marcel Nzarora (Police), Eric Ndayishimiye (Rayon Sport), Emery Mvuyekure (Police) na Olivier Kwizera (APR)

Ba myugariro : Celestin Ndayishimiye (Mukura), Janvier Mutijima (AS Kigali), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Jean Marie Rukundo (Rayon Sports), Faustin Usengimana (Rayon Sports), James Tubane (Rayon Sports), Fabrice Twagizimana (Police) na Amani Uwiringiyimana (Police)

Rukundo JMV ukinira Rayon Sports nawe yahamagawe
Rukundo JMV ukinira Rayon Sports nawe yahamagawe

Abakina hagati : Tumaine Ntamuhanga (Police), Mohamed Mushimiyimana (Police), Amran Nshimiyimana (Police), Kevin Muhire (Isonga) na Amin Muzerwa (AS Kigali)

Ba rutahizamu: Dominique Savio Nshuti (Isonga), Innocent Habyarimana (Police), Kevin Ishimwe (Rayon Sports), Jacques Tuyisenge (Police), Bertrand Iradukunda (APR), Ernest Sugira (AS Kigali), Isaie Songa (AS Kigali), Jean d’Amour Bonane (Sunrise) na Danny Usengimana (Isonga)

Police Fc nyuma yo gutwara igikombe cy'Amahoro nayo yahamagawe mo benshi
Police Fc nyuma yo gutwara igikombe cy’Amahoro nayo yahamagawe mo benshi

Abagize Staff : Johnathan McKinstry (Head Coach), Emmanuel Ruremesha (Assistant Coach), Jimmy Mulisa (Assistant Coach), Thomas Higiro (Goalkeeper coach), Moussa Hakizimana (Doctor), Patrick Rutamu (Physiotherapist), Pierre Baziki (Kit Manager) na Bonnie Mugabe (Team Manager)

Imyitozo iratangira kuri uyu wa mbere
Imyitozo iratangira kuri uyu wa mbere

Biteganyijwe ikipe y’u Rwanda yitegura CHAN izakina n’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 ya Nigeria tariki 25/07/2015 I Kigali ubwo bazaba berekeza mu gihugu cya Congo Brazzaville gukina umukino wo kwishyura.

Nyuma y’umukino wa Nigeria, biteganyijwe ko Amavubi azakina n’ikipe y’Afurika y’epfo y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu tariki 28/07/2015 ,umukino biteganijwe ko uzabera i Johannerburg muri Afrika y’epfo.

Nyuma y’uyu mwiherero, ikipe y’igihugu izerekeza mu Ecosse ku itariki ya 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino igera muri itatu ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu,maze nyuma yaho bakine Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndashima amakuru meza mutugezaho
nimumbwire rutahizamu REYOiri gushaka murakoze!

habinshuti fiston yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

ekipe niyo so bzakoreshe nabo imbaraga nyinshi kugirango bagarur.ire ikizere abafana.

diegophilbert yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

yes amavubi nayo pe , gusa bazakoreshe imbaraga nyinshi bitange bikwiye kbsa thnkx.

diegophilbert yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka