Amavubi-20 yasezereye Uganda kubera ibyangombwa bidahuye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryafashe icyemezo cyo gusezerera Uganda kubera umukinnyi ufite ibyangombwa bidahura

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryatanze ikirego muri CAF ko umunyezamu wa Uganda afite ibyangombwa bibiri biriho imyaka itandukanye, ikipe ya Uganda yaje guhita isezererwa nyuma yo gusanga icyo kirego gifite ishingiro.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 20 igomba kuzahita ihura na Misiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 igomba kuzahita ihura na Misiri
Ferwafa yemeje aya makuru
Ferwafa yemeje aya makuru

Ibi kandi byaje kwemezwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda muri iki gitondo ribinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Iyi kipe y’igihugu ya Uganda ikaba yahanwe kubera umunyezamu wayo witwa James Aheebwa byagaragaye ko afite ibyangombwa byo mu ikipe ya Vipers yakoresheje mu mikino ya CAF aho yerekanaga ko yavutse taliki 27 Werurwe 1997, mu gihe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje 20 ya Uganda ku mukino bakinnye n’u Rwanda handitse ko yavutse taliki ya 19 Gicurasi 1998.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ferwaf izashimire DADY BIRORI kuko yabijyishishe ubwenjye.

jean damour Hakorimana yanditse ku itariki ya: 16-05-2016  →  Musubize

nibyiza kuba ukuri kumenyekanye ariko umutoza ahite amenya icyogomba gukora kurango abanyarwanda bishime

tugirimana bernard yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka