Amakipe yageze ku mukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup yamenyekanye
Mu marushanwa Umurenge Kagame Cup 2024 amaze amezi ane akinwa mu mupira w’amaguru, umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Akarere ka Musanze n’Intara y’Amajyaruguru, n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba.
Ayo makipe yamaze kubona itike yo gukina umukino wa nyuma, atsinze mu mikino ya ½, aho ku itariki 20 Mata 2024 mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanga, ikipe y’Umurenge wa Rubengera yasezereye iy’Umurenge wa Nyarugenge yari ihagarariye Akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali muri ayo marushanwa, iyitsinze ibitego 3-0.
Na ho mu mukino wabereye i Shyorongi utangizwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ikipe ya Kimonyi yo mu Karere ka Musanze ihagarariye Intara y’Amajyaruguru, yatsinze ikipe ya Jabana ihagarariye Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali igitego 1-0.
Umukino wa nyuma uzahuza ikipe y’Umurenge wa Kimonyi (Musanze) n’ikipe y’Umurenge wa Rubengera (Karongi) ku itariki 5 Gicurasi 2024, kuri sitade Umuganda i Rubavu.
Ayo makipe yageze ku mukino wa nyuma, agiye guhura ku nshuro ya gatatu muri iri rushanwa, aho mu mikino y’amajonjora ku rwego rw’Intara, Kimonyi yasuye Rubengera i Karongi iyitsindirayo igitego 0-1, na ho mu mukino wo kwishyura, Rubengera na yo itsindira Kimonyi kuri Sitade Ubworoherane igitego 1-0, hitabajwe penaliti Rubengera ikuramo Kimonyi nyuma yo kwinjiza penaliti 4-2.
Nyuma yo gutsindwa na Rubengera, byabaye ngombwa ko harebwa ikipe yitwaye neza mu makipe yatsinzwe (Best Loser), Kimonyi izamuka ityo.
Kuba ayo makipe agiye guhura ku nshuro ya gatatu, ni kimwe mu bizakomeza uyu mukino, aho abakinnyi b’ikipe ya Kimonyi bakubita agatoki ku kandi, bavuga ko nta kabiri ku mugabo, mu gihe Rubengera ivuga ko abayitsinze ntaho bagiye, ko bazayisubira.
Ubwo Kimonyi yabonaga itike yo guhagararira Intara y’Amajyaruguru ku rwego rw’Igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudence, yabwiye Kigali Today ko Kimonyi ifite ibikombe by’amarushanwa Umurenge Kagame Cup, yatwaye inshuro zigera kuri eshanu yikurikiranya.
Yemeza ko uyu mwaka ari uwo gutwara icyo gikombe ku rwego rw’Igihugu, aho yemeje ko ibanga ryo kwiharira ibyo bikombe ku rwego rw’akarere, ari uguhatana kuranga abakinnyi n’abayobozi baharanira imiyoborere myiza mu murenge wabo, no gushyira umuturage ku isonga nk’uko biri muri gahunda ya Perezida Paul Kagame.
Uwo muyobozi yavuze kandi ko abaturage ba Kimonyi barangwa n’ishyaka, aho ngo ibikorwa bivugwamo izina ry’Umukuru w’Igihugu birinda kujenjeka, buri gihe ngo bagaharanira kuba aba mbere muri icyo gikorwa.
Nk’uko GitiFU Mukasano yabitangaje, ngo intumbero ze ni ugutwara Umurenge Kagame cup ku rwego rw’Igihugu muri uyu mwaka wa 2024, uwo Murenge ukaba wageze ku mukino wa nyuma, aho ku itariki 05 Gicurasi 2024 hazaca uwambaye mu mukino wa nyuma uzabahuza n’Umurenge wa Rubengera w’i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umurenge wa Kimonyi wabonye itike yo guhargararira Intara y’Amajyaruguru, nyuma yo gustinda Umurenge wa Base wo mu Karere ka Rulindo ibitego 3-1.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|