Amakipe n’abakinnyi ku isi hose bahurije mu kwamagana urupfu rwa George Floyd (AMAFOTO)

Isi yose ikomeje gufatanya mu kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, aho byakajije umurego nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd.

Ku wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, ni bwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho y’Umwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota mu mujyi wa Minneapolis.

Abakinnyi ba Liverpool mu rwego rwo kwifatanya na George Floyd ndetse no kwamagana urupfu rwe
Abakinnyi ba Liverpool mu rwego rwo kwifatanya na George Floyd ndetse no kwamagana urupfu rwe

Ibi byatumye muri Leta Zunze za Amerika hatangira imyigaragambyo yo kwamagana uru rupfu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, ibi bikaba byarageze no mu bakinnyi b’umupira w’amaguru.

Abigaragambya benshi bakoresha ijambo “BlackLivesMaters” bivuga ngo “Ubuzima bw’umwirabura bufite agaciro”, ijambo ryanakoreshejwe na miliyoni z’abatuye isi ku mbuga nkoranyambaga barwanya ubu bwicanyi.

Muri shampiyona y’u Budage, abakinnyi barimo Jadon Sancho ndetse na Marcus Thuram bagaragaye bamagana uru rupfu ndetse biza kugera no mu yandi makipe uhereye kuri Liverpool, Chelsea, Barcelona ndetse na Simba yo muri Tanzania.

Muri iyi shampiyona y’u Budage kandi, abakinnyi barimo Jadon Sancho bahawe amakarita y’umuhondo ubwo yakuragamo umupira akerekana amagambo yo gusabira ubutabera George Floyd, gusa ariko FIFA yaje gusaba amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi korohera abatanga ubu butumwa bwamagana irondaruhu.

Ikipe ya Fc Barcelona na yo yatanze ubutumwa bwamagana irondaruhu
Ikipe ya Fc Barcelona na yo yatanze ubutumwa bwamagana irondaruhu
Abakinnyi ba Chelsea mu myitozo na bo bapfukamye ariko banamagana urupfu rwa George Floyd
Abakinnyi ba Chelsea mu myitozo na bo bapfukamye ariko banamagana urupfu rwa George Floyd
Frenkie de Jong ukinira FC Barcelona na we yatanze ubutumwa bwamagana irondaruhu
Frenkie de Jong ukinira FC Barcelona na we yatanze ubutumwa bwamagana irondaruhu
Marcus Thuram na we yaciye bugufi aha icyubahiro George Floyd
Marcus Thuram na we yaciye bugufi aha icyubahiro George Floyd
Ikipe ya New Castle na yo yifatanyije n'abandi
Ikipe ya New Castle na yo yifatanyije n’abandi
Marcus Rashford na we ari mu bashenguwe n'uru rupfu, yongera kwibutsa ko ubuzima bw'abairabura bufite agaciro
Marcus Rashford na we ari mu bashenguwe n’uru rupfu, yongera kwibutsa ko ubuzima bw’abairabura bufite agaciro
Simba Sports Club yo muri Tanzania na yo yifatanyije n'isi yose
Simba Sports Club yo muri Tanzania na yo yifatanyije n’isi yose
Jadon Sancho wa Borussia Dortmund na we yatsinze igitego atanga ubutumwa busabira ubutabera George Floyd
Jadon Sancho wa Borussia Dortmund na we yatsinze igitego atanga ubutumwa busabira ubutabera George Floyd

Inkuru zijyanye na: George Floyd

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka