Amakipe azakina icyiciro cya kabiri yamenyeshejwe ibyo asabwa ngo yemererwe gukina

Mbere yo kwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, amakipe yamaze kumenyeshwa igihe imikino izatangirira ndetse n’ibisabwa ngo babashe kwitabira iyi mikino

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamaze gutangaza ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira taliki 18/09/2021 ikazasozwa taliki 11/10/2021, aho ubu amakipe yahise anamenyeshwa ibyo asabwa ngo yemererrwe gukina.

Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Vision FC yatsindiwe muri 1/2 umwaka ushize, ntiyabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Bimwe mu byo aya makipe asabwa, harimo kwishyura ibihumbi 100 Frws byo kwiyandikisha, amafaranga ibihumbi bitanu kuri buri mukinnyi, ndetse no kugaragaza gahunda y’imyitozo ya buri kipe.

Ibyo amakipe asabwa ngo yemererwe kwitabira shampiyona y’icyiciro cya kabiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka