Amakipe ane azavamo abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere yamenyekanye

Imikino ya ¼ yo kwishyura mu cyiciro cya kabiri yaraye isojwe, aho makipe ane yakatishije itike ya ½ azavamo abiri azamuka mu cyiciro cya mbere

Kuri uyu wa Gatatu ku biga bitandukanye, haraye hakinwe imikino yo kwishyura ya ¼ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri, aho amakipe ya Interforce, Sunrise, Rwamagana na Vision FC zabonye itike ya ½ cy’irangiza.

Ikipe ya Interforce ni imwe mu makipe yabaye nk’ayatunguranye nyuma yo gusezera ikipe ya Nyanza FC kuri Penaliti 10-09, ni nyuma y’uko buri kipe yombi yari itsinze indi ibitego 2-1 bituma hiyambazwa penaliti Nyanza irasezererwa.

Indi kipe yatunguwe ni ikipe ya AS Muhanga yari ifite icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko iza gutungurwa n’ikipe ya Rwamagana, nyuma y’aho Muhanga yatsindiwe mu rugo na Rwamagana ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyura mu gihe Muhanga yari yatsinze ubanza i Rwamagana 1-0 amakipe yombi yanganyaga 2-2 mu mikino yombi, Rwamagana ihita ikomeza kubera ibitego byinshi yatsindiye hanze.

Sunrise FC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka
Sunrise FC ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzamuka

Undi mukino wabereye i Nyagatare warangiye Sunrise itsinze itsinzi Intare FC ibitego 3-0, mu gihe ubanza Intare zari zatsinze Sunrise igitego 1-0. Ni mu gihe Vision FC nayo yakomeje nyuma yo kunyangira Heroes FC ibitego 4-1, aho mu mukino ubanza Heroes yari yawutsinze 2-1.

Uko imikino yo kwishyura yagenze (Igiteranyo cy’ibitego mu mikino yombi)

 AS Muhanga 1-2 Rwamagana* (Agg : 2-2)
 Sunrise FC* 3-0 Intare ( Agg: 3-1)
 Nyanza FC 2-1 Interforce* ( Agg: 2-2 9-10 )
 Heroes FC 1-4 Vision FC* ( Agg : 3-5)

*: Ikipe yakomeje muri 1/2

Uko amakipe azahura muri 1/2 cy'irangiza
Uko amakipe azahura muri 1/2 cy’irangiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka