Amakipe amwe ntiyemeye imyanzuro ya FERWAFA irimo gukina abakinnyi baba hamwe

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa igamije gushaka uburyo shampiyona yasubukurwa, Rayon Sports yanze umwanzuro w’uko amakipe akina abakinnyi bacumbikirwa hamwe

Amwe mu makipe yari yitabiriye inama ntiyigeze ahakana imyanzuro yari yabanje guhabwa mbere, gusa andi makipe arimo nka Rayon Sports na Kiyovu Sports ntiyahise yemera uyu mwanzuro wo kuba abakinnyi bagomba gucumbikirwa ahantu hamwe.

Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amwe mu makipe bivugwa ko atahise yemera iyi myanzuro
Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amwe mu makipe bivugwa ko atahise yemera iyi myanzuro

Ikipe nka Rayon Sports yari ihagarariwe na Visi-Perezida wayo Kayisire Jacques yavuze ko ikipe ahagarariye idafite ubushobozi bwo guhita yubahiriza aya mabwiriza arimo gushyira abakinnyi n’abakozi muri Camp, ko agomba kubigeza ku bakunzi b’ikipe bakagira icyo babikoraho.

Rayon Sports yavuze ko nta bushobozi ifite bwo guhita ishyira abakinnyi hamwe
Rayon Sports yavuze ko nta bushobozi ifite bwo guhita ishyira abakinnyi hamwe
Gasogi United mu makipe atanyuzwe n'iyi myanzuro
Gasogi United mu makipe atanyuzwe n’iyi myanzuro

Ikipe nka Kiyovu Sports ntiyigeze itangaza ko izashobora kubahriza aya mabwiriza, gusa ku rundi ruhande Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles “KNC” yatangarije Royal Fm ko aya mabwiriza nadahinduka biteguye gusezera shampiyona.

Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko aya mabwiriza nadahinduka basezera muri shampiyona
Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko aya mabwiriza nadahinduka basezera muri shampiyona

Ferwafa, yatangaje ko abanyamuryango bagaragarije FERWAFA ko ari byiza kwibanda ku buzima bw’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’imikino (Match Officials) kimwe n’abandi bitabira imikino ariko bagaragaza ko badafite ubushobozi bwo guhita bajya mu mwiherero, bityo bakeneye kubanza kubiganiraho n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’abandi bafatanya mu buyobozi bwa buri munsi bw’amakipe bakazageza ku Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bitarenze kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022.

Ikomeza ivuga ko ibitekerezo byose byatanzwe bizanyuzwa muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu gihe cya vuba kugirango ibikorere ubugororangingo bibone gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo kugirango imikino y’umupira w’amaguru isubukurwe bidatinze.

Bimwe mu bikubiye mu byo amakipe asabwa nyuma yo kuvugurura amabwiriza asanzweho

2.3 Kugira ngo ikipe yemererwe gusubukura imyitozo no kwitabira amarushanwa, irasabwa gushyira abagize ikipe mu mwiherero ikaba hamwe mu gihe cyose cy’amarushanwa. Ikipe izajya ibanza imenyeshe FERWAFA aho iteganya gukorera uwo mwiherero habanze hemezwe n’Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza hagamijwe kurebwa ko aho hantu hari ibikenewe byose mu kwirinda ikwirakwiza rya Covid-19.

Nyuma yo gusurwa, ubuyobozi bwa FERWAFA nibwo buzatanga uburenganzira bwo kuhakorera umwiherero. Igikorwa cyo gusura ahakorerwa umwiherero kandi kizakomeza gukorwa hagamijwe kurebwa ko ingamba zose zo kwirinda COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Mbere yo kwinjira mu mwiherero, abagize ikipe bose babanza gukorerwa ikizamini cyo mu bwoko bwa PCR kandi kikishyurwa n’ikipe. Buri kipe irasabwa kuzirikana ko igihe cyose ibisubizo bya Covid-19 bitaraboneka, mu cyumba hagomba kuba harimo umuntu umwe kugeza igihe ibisubizo bibonekeye.

2.4 Amakipe afite inshingano zo gupimisha abakinnyi n’abagize staff tekinike mu buryo bwa rapid test nibura buri masaha 48. Abagaragaje ko nta bwandu bwa Covid-19 bafite nibo bemerewe gukora imyitozo cyangwa kwitabira amarushanwa.

Abagize ibyago byo kwandura bashyirwa mu byumba byabugenewe (isolation room) kugeza igihe bigaragaye ko bakize. Amakipe agomba kandi kujya apimisha abakinnyi na technical staff hifashishijwe uburyo bwa rapid test nibura inshuro ebyiri mu minsi irindwi mu gihe cy’ imyitozo (training period) cyangwa hari impamvu ituma amarushanwa aharagarara ariko amakipe agakomeza gahunda y’imyitozo.

Ubuyobozi bw’ikipe bufite inshingano zo gukora isuzuma rihoraho mu rwego rwo gukurikirana ko abakinnyi n’abandi bakozi (staff technique) bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

2.5 Abagaragaye ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite nibo bazaba bemerewe gukina umukino hagendewe ku mubare ntarengwa usabwa kugira ngo umukino ube nk’uko biteganywa muri aya mabwiriza. Komiseri w’umukino afatanyije n’abakozi b’Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA bazajya bakurikirana icyo gikorwa cyo gupimwa kandi banakusanye amakuru ajyanye n’ibisubizo by’abapimwe bose kugira ngo ashyikirizwe Ubunyamabanga Bukuru.

2.6. Haseguriwe ibivugwa mu bika bibanziriza iki Akanama Gashinzwe Gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa (FERWAFA COVID-19 PREVENTION TASKFORCE) gashobora gutanga inama yo gusubika umukino kandi kagasaba ko hafatwa ibindi bipimo mu gihe bigaragara ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongereye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo. Ikiguzi cy’ibyo bipimo kizabarwa ku makipe.

2.7. Ikipe igomba kugira uburyo bwo gutwarira hamwe abakinnyi na staff technique bava cyangwa bajya mu myitozo no mu mukino nyirizina. Ikipe iteganya imodoka kandi ubishinzwe agakurikirana ko yasukuwe neza n’imiti yabugenewe mbere y’uko bayinjiramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

niba bidakunda bayareke bategereze igihe covid izarangirira kuko niba ntabushobozi murumva kobikaze kandi harikipe zikura amafaranga ku kibuga haje abafana nka gikundiro urumva ni hatari kbisa mutuvuganire rwose murakoze cyane

ndagijimana alphonse yanditse ku itariki ya: 5-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka