Amagaju yatsinze Rwamagana ahita anganya amanota na Kiyovu

Ikipe y’Amagaju yatsinze Rwamagana City ibitego 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa mbere ku kibuga cya Rwamagana,bituma inganya na Kiyovu amanota 17

Kuri uyu wa mbere taliki ya 29/02/2015,Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje,aho ikipe ya Rwamagana City yari yakiriye ku kibuga cyayo Amagaju y’i Nyamagabe,maze iyi kipe ntiyaza guhirwa imbere y’abafana bayo, maze birangira Amagaju atahanye intsinzi y’ibitego 2-0.

Ikibuga Rwamagana yakiriyeho Amagaju Fc ....
Ikibuga Rwamagana yakiriyeho Amagaju Fc ....

Mu mukino watangiye ukerereweho iminota 15 kubera imodoka itwara abarwayi yatinze kuhagera,ikipe ya Rwamagana yatangiye umukino ifite icyizere ko ishobora kuza kwegukana amanota atatu ku nshuro yayo ya gatatu muri iyi Shampiona ya 2015/2016,ndetse n’abafana baringaniye bari bizeye ko bakura intsinzi kuri iyi kipe.

Igice cya mbere cy’umukino kitigeze kigaragamo amahirwe akomeye cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa,maze Amagaju mu gice cya kabiri yongera abasatira izamu,aribwo yaje kwinjizamo Ndizeye Innocent uzwi nka Chamakh,yinjizamo kandi Gasana Jean Bosco byatumye iyi kipe isatira cyane Rwamagana City.

Ku munota wa 80 ku kazi gakomeye kari kakozwe n’uyu Ndizeye Innocent wagiyemo asimbuye,Hakundukize Adolphe umaze imyaka myinshi mu Magaju,yaje kwinjiza igitego cya mbere cy’Amagaju,aza ndetse kandi no kongeramo ikindi ku munota wa 86,ari nako umukino waje kurangira.

Ndizeye Innocent uzwi nka Chamakh aca muri ba myugariro ba Rwamagana City,maze atanga umupira wahise uvamo igitego
Ndizeye Innocent uzwi nka Chamakh aca muri ba myugariro ba Rwamagana City,maze atanga umupira wahise uvamo igitego
Igitego cya mbere ni uko cyagiyemo
Igitego cya mbere ni uko cyagiyemo
Nyuma y'umukino akanyamuneza kari kose
Nyuma y’umukino akanyamuneza kari kose
Umukinnyi wa Rwamagana ntiyahise abasha kwakira gutsindwa
Umukinnyi wa Rwamagana ntiyahise abasha kwakira gutsindwa
Abakinnyi bishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi bishimira igitego cya kabiri
Bashimira Adolphe wari umaze gutsinda ..
Bashimira Adolphe wari umaze gutsinda ..

Nyuma y’uyu mukino,Amagaju yaje kuguma ku mwanya wa cumi ku rutonde rwa Shampiona n’amanota 17,aho anganya na Kiyovu n’ubwo imaze gukina imikino 14,mu gihe Amagaju akinnye 12.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Indi mikino iteganijwe ya Shampiona

Kuri uyu wa Gatatu

Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi)
SC Kiyovu vs Gicumbi Fc (Mumena)
Bugesera Fc vs Mukura VS (Nyamata)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda Reyospor Ariko Fana Mukura Ntabuza Jyewe Mbona Mukura Izatwara Igikombe

mutarambirwa jeanpaulo yanditse ku itariki ya: 1-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka