Amagaju FC yareze Espoir ko yakinishije umukinnyi ufite ikarita mpimbano

Ikipe y’Amagaju, binyuze mu ibaruwa yashizweho umukono n’umunyamabanga wayo, yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko Espoir FC bakinnye ikabatsinda ibitego 4 kuri 3, yafatirwa ibihano kuko ngo yakinishije umukinnyi ufite ikarita y’impimbano.

Nk’uko bigaragara muri iyo baurwa dufitiye kopi, Amagaju arerega Espoir yakinishije umukinnyi witwa Nkongoro Mukeba kandi ngo ikarita akiniraho ari impimbano kuko ngo za kashi n’amazina ariho asibasibye bidasobanutse.

Iyo baruwa igira iti, « Ikarita iteyeho kashe nyinshi zigera kuri eshatu, kashe ebyiri ziteye munsi y’ifoto y’uwo mukinnyi indi imwe igaragara ko yatewe vuba aha iri hejuru y’ifoto. Ibi twe twabifashe nk’aho iyi karita yari iy’undi mukinnyi maze bakavanaho ifoto ye bagahita bashyiraho ifoto yindi y’uyu mukinnyi witwa Nkongoro Mukeba.

Iyo baruwa iherekejwe n’ifoto y’iyo karita yateje ibibazo, ikomeze igira iti, « Amazina ya Nkongoro Mukeba yanditse ahantu hahanagujwe Blanco bivuga ko bahanaguyeho amazina y’umukinnyi wari wayihawe na Ferwafa bagashyiraho ay’uyu Nkongoro Mukeba ».

Uretse kuba Amagaju asaba FERWAFA ko Espoir yaterwa mpaga, iranasaba ko inzego zibishinzwe zakurikirana iyo kipe mu zindi nzego zibishinzwe kuko icyaha bakoze cyo gukoresha imbyangombwa mpimbano bigomba guhanirwa.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ntacyo burabivugaho.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka