Akazi katoroshye gategereje umutoza Carlos Alós Ferrer mu mwaka umwe w’amasezerano

Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nibwo hatangajwe ko umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ari we mutoza mushya w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, akaba asimbuye umutoza Mashami Vincent.

Carlos Alós Ferrer yahawe amasezerano y'umwaka umwe yo gutoza Amavubi
Carlos Alós Ferrer yahawe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi

Ni umutoza utarakiriwe neza ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mahuriro y’abakunzi ba Siporo, aho abenshi bahurizaga ku kuba nta bigwi afite mu mupira w’amaguru, by’umwihariko mu mwuga wo gutoza, dore ko nta kipe nkuru y’igihugu yari yatoza usibye Afghanistan y’abatarengeje imyaka 17.


Kubona itike ya CHAN u Rwanda rusanzwe rubona, n’itike ya CAN Amavubi adaheruka

Abanyarwanda benshi ntibishimiye kuba bamaze imyaka n’imyaka bareba andi makipe mu marushanwa akomeye nk’igikombe cya Afurika ariko hatarimo u Rwanda, aho imyaka imaze kuba 18 dore ko Amavubi aheruka gukina CAN/AFCON muri 2004 ari na yo nshuro rukumbi yagiyeyo.

Ubwo u Rwanda ruherukayo iki gikombe cyitabirwaga n’amakipe 16 ariko ubu yamaze kuba 24, aha abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakaba batanyurwa n’uburyo Amavubi atarasubira muri CAN.

Amavubi yageze muri 1/4 cya CHAN iheruka, bituma Perezida wa Republika ayakira anayashimira uko yitwaye
Amavubi yageze muri 1/4 cya CHAN iheruka, bituma Perezida wa Republika ayakira anayashimira uko yitwaye

Umutoza Carlos Alós Ferrer afite akazi gakomeye mu minsi iri imbere, aho asabwa gufasha AMAVUBI kubona itike ya CHAN ndetse no kuzarenga ¼ dore ko umutoza Mashami Vincent asimbuye yabashije kubigeraho, akaza gusezererwa.

Afite akandi kazi nanone ko kubona itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, aho twavuga ko kutabona iyo tike biri mu byagiye byirukanisha abandi batoza bamubanjirije.

Amavubi muri Kamena aratangira imikino yo guhtanira itike itike y'igikombe cya Afurika cya 2024
Amavubi muri Kamena aratangira imikino yo guhtanira itike itike y’igikombe cya Afurika cya 2024

Kugarura icyizere n’urukundo Abanyarwanda bahoze bafitiye Amavubi

Hashize iminsi abakunzi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bagenda bagabanuka kuri Stade, kubera umusaruro utarabaye mwiza mu minsi ishize. Ibi biri mu bizagora uyu mutoza utarakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, aho ashobora kuzahera ku mikino ikomeye bitewe na tombola y’amatsinda yo kwerekeza muri CAN 2024 uko izagenda.

Afite akazi ko gutuma abafana b'Amavubi bongera kumwenyura
Afite akazi ko gutuma abafana b’Amavubi bongera kumwenyura

Amaraso mashya mu Mavubi, yitezweho impinduka mu guhamagara abakinnyi

Benshi mu myaka ishize bakunze kunenga abatoza b’Amavubi ko mu guhamagara hashobora kuba hagenderwa ku marangamutima, rimwe na rimwe ntihakurikizwe uko abakinnyi bahagaze muri iyo minsi.

Hari benshi bifuza impinduka mu Mavubi, ibi arabisabwa mu mwaka umwe yasinye
Hari benshi bifuza impinduka mu Mavubi, ibi arabisabwa mu mwaka umwe yasinye

Aha umutoza Carlos Alós Ferrer, nabwo ashobora guhura n’iki kibazo dore ko benshi bari baratangiye gusaba ko hakubakwa ikipe y’igihe kirekire hatagendewe ku mazina amaze iminsi mu ikipe y’Igihugu, haba ku bakinnyi bakina mu Rwanda n’abakina hanze.

Kumvisha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda kuba bakinira AMAVUBI

Mu minsi yashize kandi, hakunze guhamagarwa abakinnyi barimo Kevin Monnet-Pacquet wakiniraga ikipe ya Saint-Etienne yo mu Bufaransa ariko ntibikunde, uyu kimwe n’abandi bifuzwa mu Mavubi, hitezwe ko mu minsi iri imbere bakwifashishwa mu mikino iri imbere nk’uko no mu bindi bihugu bigenda.

Guhinyuza abamunenga

Nyuma yo kubona ko nta bigwi uyu mutoza asanzwe afite, benshi batangiye kumugereranya n’abandi batoza bagiye banyura mu Rwanda bamara kubaka izina bagahita bigira gutoza ahandi.

Kuba ashidikanywaho aha bizamusaba kwitwara neza kugira ngo ahinyuze abamufata nk’umutoza waje kwigira ku Mavubi ndetse no kumenyekana mu mwuga we wo gutoza.

Abafana barifuza kongera kubona Amavubi mu gikombe cya Afurika
Abafana barifuza kongera kubona Amavubi mu gikombe cya Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka