#AFCON2023Q: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mozambique

Kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 izakiramo Mozambique.

Ni ikipe yagaragayemo abakinnyi bataherukaga mu ikipe y’igihugu barimo myugariro Usengimana Faustin ukina muri Iraq na Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF utaherukaga mu ikipe y’igihugu kubera imvune.

Harimo kandi Hakizimana Muhadjili wa Police FC utaherukaga kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Sudan, Nshuti Innocent umaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya APR FC na Biramahire Abeddy ukinira UD Songo yo muri Mozambique.

Muri uru rutonde kandi harimo abakinnyi bashya barimo Ndikumana Danny ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi na Noe Uwimana ukinira Philadelphia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 kuri stade mpuzamahanga ya Huye saa cyenda, kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma ariwo wa kane n’amanota abiri.

Urutonde rw'abakinnyi 28 bahamagawe
Urutonde rw’abakinnyi 28 bahamagawe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bizimana djihad konamurebamo afite kibazoki?

Asiimwe joel yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

umutoza wurwaana turamushimiye ko yageragej gushyiramo amazi a mashy

manirarora Diogene yanditse ku itariki ya: 12-06-2023  →  Musubize

Umushonji arotaa,rya bibiri kurikimwe cyamahugu

theophille yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Tuzabakubita tubakikiye tubabuze numwanya wogutoragura amabuye

Ishimwe bigman yanditse ku itariki ya: 1-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka