#AFCON2021: Misiri yongeye kugera ku mukino wa nyuma, umutoza asaba ko wakinwa ku wa Mbere.

Ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare 2022, nibwo habaga umukino wa kabiri wa 1/2 cy’irangiza w’igikombe cya Afurika 2022, aho wasize Misiri isanze Senegal ku mukino wa nyuma uzaba ku ya 6 Gashyantare 2022.

Abakinnyi ba Misiri bishimira intsinzi
Abakinnyi ba Misiri bishimira intsinzi

Ikipe y’igihugu ya Misiri yageze ku mukino wa nyuma, imaze kunanirwa kwisobanura n’ikipe y’igihugu ya Cameroon mu minota 90 isanzwe y’umukino ndetse na 30 yongeweho maze hifashishishwa penaliti.

Ikipe ya Misiri yasezereye Cameroon itari yarigeze itsindwa umukino n’umwe kuva mu matsinda, kuri penaliti 3-1, aho ku ruhande rwa Cameroon abarimo Harold Moukoudi na James Lea Siliki bahushije penaliti zombi, zakuwemo n’umunyezamu wa Misiri, Gabaski usanzwe ari umunyezamu wa 2, kuko Mohamed Elshenawy usanzwe ari uwa mbere yavunitse. Clinton N’Jie we yateye penaliti ya nyuma ya Cameroon ayerekeza hanze, kapiteni Vincent Aboubakar wari wateye iya mbere ni we wenyine winjije penaliti.

Mohamed Salah ari mu bategerejwe ku mukino wa nyuma
Mohamed Salah ari mu bategerejwe ku mukino wa nyuma

Ku rundi ruhande abarimo Zizo, Mohamed Abdelmonem na Mohamed Lasheen bateye penaliti 3 za Misiri bose bazinjije.

Umutoza wungirije wa Misiri Diaa El-Sayed mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko yizeye ko CAF yasunika umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022, ukazakinwa ku wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare 2022, mu rwego rwo kuborohereza kuko ngo ikipe yabo ariyo kipe yonyine yakinnye iminota 120, mu mikino itatu (3) ikurikirana kuva muri 1/8 kugeza muri 1/2.

Mohamed Salah ahanganye n'umuzamu wa Cameroon Andr Onana
Mohamed Salah ahanganye n’umuzamu wa Cameroon Andr Onana

Ikipe y’igihugu ya Misiri yahise igera kuri ‘final’, nyuma y’imyaka 5 ihatsindiwe mu 2017 na Cameroon yayisezereye ku bitego 2-1, mu gihe mu gikombe cya Afurika bakiriye mu 2019 baviriyemo muri 1/8 basezerewe na Afurika yepfo.

Misiri niyo ifite ibikombe byinshi bya Afurika (7)
Misiri niyo ifite ibikombe byinshi bya Afurika (7)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka