Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatatu, Ministeri ya Siporo yatangaje ko ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizubakwa mu karere ka Huye.
Ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’imikoranire hagati cy’u Rwanda binyuze mu mushinga wa Visit Rwanda, ndetse n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, aho impande zombi zemeranyije ko Paris Saint Germain izubaka iri shuri mu Rwanda.
Kugeza ubu iri shuri biteganyijwe rizatangira mu kwezi gutaha kwa cumi, riri mu cyiciro cyo gushaka abakozi bazarikoramo barimo abayobozi ndetse n’abatoza, nyuma hakazabaho no gutoranya abana bazaryigamo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kabisa i Huye habereye ishuri rya football, ukurikije umubare w’amashuri ya secondaire ahari, environnement yaho, climat, ikindi ubushakashatsi bwa GGGI (Global Growth Green Institute ifatanyije na MININFRA) bwagaragaje ko Huye ari Hub ya education, sport and culture), mushimire Paris Saint Germain izi guhitamo neza.