Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali arifuza kugeza VIPERS mu matsinda ya Champions League

Rutahizamu Abubakar Lawal ukomoka muri Nigeria, yerekeje mu ikipe ya VIPERS yo muri Uganda aho yifuza kuyifasha kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions League

Ikipe ya VIPERS yo muri Uganda iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Uganda, ikomeje kwiyubaka aho ku munsi w’ejo ari bwo yatangaje ko yamaze gusinyisha Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa VIPERS yo muri Uganda
Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa VIPERS yo muri Uganda

Uyu rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze imyaka ibiri muri AS Kigali, yatangarije abashinzwe itangazamakuru mu ikipe ya VIPERS ko mu byo ashyize imbere ari ugufasha iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

“Ndumva nishimye kandi ndiyumva nk’uri mu rugo, banyeretse kuva nagera hano. "

"Ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite. Ndabizi ko iyi kipe itarigera ikina amatsinda ya CAF Champions League, ndi hano kugira ngo mbfashe duhatane ku buryo izo nzozi tuzikabya”

Yasinye amasezerano y'imyaka ibiri
Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

Abubakar Lawal abaye umukinnyi wa karindwi iyi kipe itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports isinyishije, nyuma ya Alfred Macumu Mudekereza, Olivier Omadjondo Osomba, Isa Mubiru, Marvin Joseph Youngman, Ashraf Mandela na Abdu Lumala.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka