- Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe asuhuza abakinnyi ba Republican Guard mbere y’umukino
- Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa asuhuza abakinny n’abasifuzi mbere y’umukino
Ni umukino watangiye Task Force Division ariyo igaragaza imbaraga cyane kuko yakinaga neza kurusha Republican Guard. Nyuma y’iminota 10 ariko byahindutse Republican Guard yinjira mu mukino.
- Republican Guard ni yo yegukanye igikombe mu mupira w’amaguru itsinze Task Force
Ku munota wa 36 umupira wari uzamukanywe neza n’abakinnyi ba Republican Guard wahawe uwitwa Afande Theoneste, na we ahita atsinda igitego kimwe cyaranze uyu mukino, n’igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Task Force Division yakinnye neza kugeza umukino urangiye igaragaza imbaraga zo gushaka kwishyura, ariko irata n’uburyo bukomeye imbere y’izamu ari nako na Republican Guard nabo barata ubundi buryo banugarira izamu neza, kugeza ubwo umukino urangiye ari igitego 1-0, Republican Guard yegukanye Igikombe cyo Kwibora.
- Ubwo umukino warangiraga byari ibyishimo ku bakinnyi n’abakunzi b’ikipe ya RG
- Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga yari yitabiriye isozwa ry’imikino ya Liberation Cup
- Perezida wa FERWAFA MunyantwalI Alphonse nawe yari yari yitabiriye uyu mukino
- Juvénal Marizamunda Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda hamwe na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Mimosa Aurore basuhuza abakinnyi ba Task Force Division
Republican Guard yegukanye iki gikombe cyo Kwibohora mu gihe n’ubundi ari yo yari ibitse icy’imikino ya Gisirikare yakinwe umwaka ushize wa 2022, yatwaye itsinze Special Operations Force ibitego 2-1.
- Task Force Division imaze kwambikwa imidali y’umwanya wa kabiri
- Task Force Division yatsindiwe ku mukino wa nyuma ariko yakinnye neza
- Rwarutabura usanzwe uzwi nk’umufana wa Rayon Sports yari ashyigikiye ikipe y’abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu
- Rwanda Military Academy Gako yegukanye igikombe muri Volleyball na Basketball
- RG bashyikirizwa igikombe begukanye
- Ni umukino wari witabiriwe n’abantu benshi
- Abafana bari benshi mu ngeri zitandukanye
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|