Abashobora kubanzamo n’ibyaranze imyitozo ya nyuma y’Amavubi (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, umutoza atanga icyizere cyo kuza kwitwara neza mu mukino utegerejwe kuri uyu mugoroba

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Cap-Vert uteganyijwe kuri uyu Kane guhera I Saa Kumi n’ebyiri ku masaha yo mu Rwanda.

Muri iyi myitozo, abakinnyi bose bari bameze neza ndetse n’umutoza Mashami Vincent avuga ko ari umukino bitezemo gukosora amakosa bakoze mu mikino yabanje ituma bari no ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo

Kwizera Olivier

Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel

Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad

Niyonzima Haruna

Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.

Ku ruhande rw’ikipe ya Cap-Vert, rutahizamu Vagner Dias ukina mu ikipe ya FC Metz mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ntari bukine uyu mukino kubera imvune, akaba yiyongera ku bandi batari buboneke kubera impamvu zitandukanye barimo Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo.

Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

AMAVUBI AZATSINDA KUMUKINO WO KWISHYURA

EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 14-11-2020  →  Musubize

DUSHIGIKIYE IKIPE YACU AMAVUBI KANDI TWIZEYE INTSINDI KUKO NDABONA ABASORE BAMAVUBI BAMEZE NEZA KANDI DUKENEYE INTSINZI KUGIRANGO NIZA NOMURWANDA TUZAYIKUREHO ATATU TUBE TUGIZE ATANDATU BITYO TUGIRE AMAHIRWA YO KUZITABIRA AMARUSHANWA YIGIKOMBE CYA AFURIKA

alias kadudu yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

cape verd 0-3 Rwanda

dax yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka