Abarenga 20 banduye COVID-19, umukino wa Marine na ESPOIR urasubikwa

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wagombaga guhuza ikipe ya Marine na Espoir Fc I Rubavu, usubitswe kubera abagize ikipe ya Espoir FC benshi basanzwemo COVID-19

Kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Umuganda, hagombaga kubera umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona, wagombaga guhuza ikipe ya Marine na Espoir Fc y’i Rusizi, ariko umukino urasubitswe kubera abagera kuri 23 b’ikipe ya Espoir FC basanze banduye COVID-19.

Umukino wa Marine na ESPOIR Fc wasubitswe
Umukino wa Marine na ESPOIR Fc wasubitswe

Ikipe ya Marine Fc ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, yanditse ko uyu mukino usubitswe kubera umubare munini w’abanduye COVID muri Espoir, Ferwafa nayo iza kwemeza yo makuru ko umukino usibitswe hakazatangazwa nyuma igihe uzakinirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka