Ni umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Niger umwaka utaha, aho Congo Brazzaville izaba yakiriye Botswana tariki 20/5/2018 15H30 kuri Stade Alphonse Massamba Debat.
Uyu mukino, umusifuzi wo hagati azaba ari Samuel UWIKUNDA, akazafatanya
Raymond Nonati BWILIZA na Justin KARANGWA bazasifura ku ruhande, Ruzindana Nsoro azaba ari umusifuzi wa kane, naho umunya-Gabon Dieudonne Ndoumbou Likouni akazaba ari Komiseri w’umukino.
Usibye uyu mukino, u Rwanda narwo ruzaba rukina umukino na Zambia, aho umukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki 12/05/2018, uwo kwishyura ukazabera muri Zambia hagati y’itariki ya 18 na 20/05/2018.
Abazasifura umukino w’u Rwanda na Zambia
Umukino ubanza uzabera mu Rwanda
Umusifuzi wo hagati: Jean Marc GANAMANDJI Centrafique
Umusifuzi wo ku ruhande wa mbere: A.I Jospin Luckner LUCKNER MALONGA (Centrafique)
Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri: Oscar Vujovic SERENGAPOU (Centrafique)
Umusifuzi wa kane: KOLISSALA MBANGUI ANDRE (Centrafique)
Komiseri w’umukino: Abbasi Ssendyowa (Uganda)
Umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia:
Umusifuzi wo hagati: Christopher James Harrison (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wo ku ruhande wa mbere: John VAN WYK Mervyn (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wo ku ruhande wa kabiri: Athenkosi NDONGENI (Afurika y’Epfo)
Umusifuzi wa kane: Celso Armindo ALVACAO (Mozambique)
Komiseri w’umukino: Maxwell Mtonga (Malawi)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|