Guhera tariki 08 kugera ku ya 31/01/2023 mu gihugu cya Algeria hazabera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), irushanwa mbere ryagombaga kba kuva tariki 10/07 kugera tariki 01/08/2022, ariko riza kwimurirwa umwaka utaha.
N’ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” itabashije kubona itike yo kwerekeza muri aya marushanwa, mu basifuzi bazayobora iri rushanwa hagaragaramo abanyarwanda batatu.
Abo ni umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Uwikunda Samuel, hakazaba harimo n’umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné. Aba kandi biyongera Umunyarwanda Ntagungira Céléstin “Abega” uzaba uri mu ba Instructors ba CAF.
Urutonde rw’abasifuzi batoranyijwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|