Abakunda ikipe ya Sunrise basabwe kurushaho kuyishyigikira

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abatuye n’abakomoka mu Karere ka Nyagatare gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.

Yabibasabye ku wa 20 Ukwakira 2019, nyuma y’umukino Sunrise ya Nyagatare yatsinzemo Espoir ya Rusizi ibitego 4 kuri 1.

Ni umukino Sunrise yatangiye neza kuko mu minota 10 ya mbere Wanjye Payus, yari yamaze kunyeganyeza inshundura.

Abafana barateguza Rayon Sports ko ubutaha ari yo izabambwa
Abafana barateguza Rayon Sports ko ubutaha ari yo izabambwa

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise imaze kunyeganyeza inshundura inshuro ebyiri. Igice cya kabiri kigitangira nabwo Baboua Samson yahise atsindira Sunrise ikindi gitego, ariko nyuma gato Espoir na yo ibona icy’impozamarira cyatsinzwe na Cyambadde Fred.

Ibyishimo byayo ariko ntibyatinze kuko Wanjye yahise abasubiza mu gahinda umukino urangira utyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, na we wirebeye uyu mukino ntiyahishe ibyishimo dore ko n’umukino urangiye yagiye gushimira abakinnyi be.

Umuyobozi w
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare aganira na Said Abed kuri uwo mukino

Icyakora uwo muyobozi yanihanganishije ikipe ya Espoir y’i Rusizi yari imaze gutsindirwa i Nyagatare.

Yasabye abatuye n’abakomoka i Nyagatare ndetse n’abandi bakunda Sunrise kurushaho gushyigikira ikipe yabo kuko aribwo izarushaho gukomera.
Ati “Ikipe ni iy’abaturage si iy’Akarere, nibayishyigikire bose baba abatuye n’abakomoka hano kuko nibwo izarushaho gukomera. Barahinga bakeza, barorora, bafite amafaranga menshi bashyigikire ikipe yabo.”

Uyu muyobozi yanagize icyo avuga ku izina ‘Gorigota’ bahaye Stade ya Nyagatare avuga ko iryo zina aryumva ariko ntawaryemeje ariko nanone nk’ubuyobozi batazanga izina rizemezwa n’abaturage benshi.

Agira ati “Iryo zina njya ndyumva ariko sinzi aho ryavuye n’impamvu kuko nzi ko ari Stade Nyagatare, ariko buriya hari igihe tuzicara n’abaturage izina bazemeza tuzakoresha iryo, ishobora kuba Gorigota, Stade Nyagatare cyangwa irindi ntabwo twakwanga ibyifuzo by’abaturage.”

Abafana ba Sunrise bishimiye intsinzi
Abafana ba Sunrise bishimiye intsinzi

Umufana ukomeye wa Sunrise uzwi ku izina rya ‘Gikona’ avuga ko gutsinda Espoir byabashimishije cyane ariko by’umwihariko akavuga ko nta kipe izabatsindira kuri Stade nshya bahimbye Gorigota.

Avuga ko by’umwihariko bashaka kuzababaza Rayon sports kuko badakunze kuyitsinda mu mikino ya Shampiyona.

Ati “Tuyitsinda mu gikombe cy’Amahoro gusa ariko ndakubwiza ukuri ntabwo ku wa gatandatu izava aha Gorigota, umusaraba nguyu tuzayibamba. Dutsinze abarya isambaza ubwo se abarya capati tuzabuzwa n’iki koko?”

Mushabe yabwiye umutoza wa Espoir ko afite ikipe nziza adakwiye gucika intege
Mushabe yabwiye umutoza wa Espoir ko afite ikipe nziza adakwiye gucika intege
Guverineri w
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba na we yaje kureba uwo mukino

MENYA UMWANDITSI

National Football League 2019/2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka