Abakinnyi n’abakozi ba APR FC babimburiye andi makipe gupimwa #COVID19 (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC ni yo yabimburiye andi makipe gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko imikino isubukurwa

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minsiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ubu yemerewe gusubukurwa, ariko hagakurikizwa amabwiriza arimo no gupima abakinnyi bo mu mikino bakina bakoranaho, iyo ikaba irimo n’umupira w’amaguru.

Ikipe ya APR FC iri no kwitegura amarushanwa nyafurika aho izahagararirau Rwanda muri CAF Champions League, yamaze gupimisha abakinnyi bayo bose ndetse n’abakozi, mu gihe bitegura gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.

Iki gikorwa cyo gupima aba bakinnyi kikaba cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) kuva saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza bane n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Amafoto y’uko byari byifashe

Andrew Buteera apimwa
Andrew Buteera apimwa
Manzi Thierry, Kapiteni wa APR FC
Manzi Thierry, Kapiteni wa APR FC
Tuyisenge Jacques uheruka gusinyira APR FC na we yapimwe
Tuyisenge Jacques uheruka gusinyira APR FC na we yapimwe
Manishimwe Djabel apimwa
Manishimwe Djabel apimwa
Myugariro Rwabuhihi Aime Placide utarabonye umwanya uhagije wo gukina umwaka ushize, yapimwe yitegura umwaka mushya w'imikino
Myugariro Rwabuhihi Aime Placide utarabonye umwanya uhagije wo gukina umwaka ushize, yapimwe yitegura umwaka mushya w’imikino
Umutoza Mohammed Adil Erradi yitegura gupimwa
Umutoza Mohammed Adil Erradi yitegura gupimwa
Umutoza Umutoza mushya wa APR FC wungirije Pablo Morchón na we yapimwe
Umutoza Umutoza mushya wa APR FC wungirije Pablo Morchón na we yapimwe
Omborenga Fitina ubwo yapimwaga
Omborenga Fitina ubwo yapimwaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho bayoboz akarusho ekipe ya yacu dukunda yabimburiye andi makipe kwipimisha covd nikimenyetso cyiza yerekanye kuk yifitiye ikizere rero nigikombe ni cyaya mukomeze kugira ibihe byiza kwirinda covid 19 murakoze Imana yamahoro ibane namwe

salomon igatumba yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

APR ifite gahunda kbsa ariko yitege ibitego byinshi bya Babouwa Samuson.kuko nta rutahizamu ukora ikinyuranyo ifite.Gasogi United nayo ntizaba yoroshye.

Wafara yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka