Abakinnyi baturutse i Burayi bazakina na APR FC ejo

Tariki 24/12/2011 saa cyenda n’igice abakinnyi baturutse ku mugabane w’Uburayi bazakina na APR FC kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali. Umukino wa kabiri bakazawukina n’Amavubi tariki 26/12/2011 saa cyenda n’igice.

Kuva bagera mu Rwanda tariki 20/12/2011, abo bakinnyi barangajwe imbere n’uwahoze ari Kapitebi w’ikipe y’igihugu Desiré Mbonabucya, bakora imyitozo muri mugoroba saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro i Remera.

Iyo myitozo iri mu rwego rwo gutegure iyo mikino no kumenyera ikirere cy’u Rwanda dore ko bavuga ko gitandukanye cyane n’icyo ku mugabane w’Uburayi mu bihugu bitandukanye bakinamo.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Milutin Micho n’abamwungirije bazafata umwanya wo kureba imikinire y’abo bakinnyi maze batoranyemo abazitabazwa mu mikino izaba mu minsi iri imbere. U Rwanda rugomba gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Afurika muri 2013 n’igikombe cy’isi cya 2014 kizabera muri Brazil.

Nyuma y’iyo mikino ibiri ya gicuti, abo bakinnyi bazasubira i Burayi tariki 27/12/2011. Bose bazanyura mu Bubiligi kuko ari naho bose bahuriye bagahaguruka baza mu Rwanda

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka