- Urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi bahamagawe
Kapiteni wa Rayon Sports Rugwiro Hervé, Umunyezamu wayo Kwizera Olivier na rutahizamu Sugira Ernest ni bo bakinnyi batatu bahamagawe mu myiteguro ya CHAN.
Ikipe ya APR FC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe aho ifite abakinnyi icumi. Abo ni: Umunyezamu Rwabugiri Ndayisenga Omar, ba myugariro Manzi Thierry ,Mutsinzi Ange, Fitina Ombolenga ,Imanishimwe Emmanuel ,abakina hagati ni : Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel na ba rutahizamu Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Tuyisenge Jacques.
As Kigali ifitemo abakinnyi batandatu ari bo : Ndayishimiye Eric, Bayisenge Emery, Rusheshangoga Michel, Nsabimana Eric, Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.
Police FC ifitemo abakinnyi batarindwi ari bo : Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin,Twizerimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Iyabivuze Osée na Mico Justin.
Kiyovu Sports ifitemo abakinnyi batatu ari bo Kimenyi Yves, Serumogo Ally na Ngendahimana Eric.
Musanze FC ifitemo umukinnyi umwe ari we Twizerimana Onesme, na Gasogi United ikagiramo umukinnyi umwe ari we Iradukunda Jean Bertrand.
U Rwanda ruri mu itsinda rya Gatatu ririmo amakipe ya Uganda, Morocco na Togo. U Rwanda rukazakina umukino warwo wa mbere rukina na Uganda.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mrc RA¥ONSPORT
Ariko muba mugirango inkuru zanyu zivugwe,ubu c uwo mutwe w’inkuru yawe uravuga ngwiki? washyizeho abafite abakinnyi barenga 10