Abakinnyi batatu ba APR FC ntibazakina umukino wa Mogadishu City Club

Ikipe ya APR FC kuri iki Cyumweru irakina umukino ubanza wa CAF Champions League, umukino iza gukina idafite abakinnyi batatu barimo Byiringiro Lague wakomerekeye mu Mavubi

Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia irahakirira APR FC yo mu Rwanda, mu mukino ubanza wa CAF Champions League.

Ikipe ya APR FC yamaze kugera muri Djibouti ku wa Kane, ikomeje gukora imyitozo n’abakinnyi yajyanye bose, usibye Byiringiro Lague, Ruboneka Bosco, na Kwitonda Alain Bacca batazagaragara muri uyu mukino kubera ibibazo by’imvune.

Gusa ariko umutoza Adil Mohamed yavuze ko adatewe impungenge no kubura aba bakinnyi kuko ngo buri mukinnyi wa APR wese afite ubushobozi bwo gukina.

Yagize ati “Ni byo koko turabura abakinnyi batatu Lague, Bosco na Alain(Bacca) ariko icyo nababwira ni uko abakinnyi ba APR bose barashoboye buri umwe wese akora ikinyuranyo abakinnyi bacu bose turabizeye.”

Amwe mu mafoto yaranze imyitozo ya APR FC kuri uyu wa Gatanu

Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza
Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports, umwe mu bakinnyi biteguye gufasha APR FC kwitwara neza
Abakinnyi ba APR FC mu myitozo muri Djibouti
Abakinnyi ba APR FC mu myitozo muri Djibouti
Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi APR FC ifite bayimaze igihe ugereranyije n'abandi
Omborenga Fitina ni umwe mu bakinnyi APR FC ifite bayimaze igihe ugereranyije n’abandi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I Nyagatare twifurije APR FC itsinzi kuri uyu wagatandatu 23-10-2021 murakoze nkunda Apr FC cyane.

MANIZABAYO Eric yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Kuri iki Cyumweru mu gihugu cya Djibouti, ikipe ya Mogadishu City Club yo mu Rwanda irahakirira APR FC yo mu Rwanda,

please jyawandika neza uzavamo umunyamakuru mwiza

Mr M yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka