Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 31/07, ni bwo rutahizamu Jacques Tuyisenge yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya AS Kigali, inkuru yabaye nk’itungurana nyuma y’aho yari mu biganiro na Police FC yahoze akinira.
Kuri uyu wa Mbere hamwe n’abandi bakinnyi bashya iyi kipe iheruka gusinyisha, bakoranye imyitozo na bagenzi babo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho bari gutegura imikino ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 19/08/2022.
Usibye shampiyona kandi, AS Kigali iri gutegura umukino w’igikombe kiruta ibindi “SUPER CUP” uzabera kuri Stade Huye tariki 14/08/2022, ndetse n’imikino ya CAF Confederation Cup aho izaba ihagarariye u Rwanda.
Usibye Jacques Tuyisenge abandi bakinnyi yasinyishije bashya baturuka hanze barimo myugariro ukomoka Uganda Satulo Edward wakiniraga Wakiso Giants, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati, ndetse na n’umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo wakiniye Wazito FC na Gor Mahia muri Kenya.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|