Abakinnyi ba Musanze FC biteguye kuyobora itsinda

Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC, bwemeza ko budatewe ubwoba no kuba bari mu itsinda rikomeye bise iry’urupfu, aho ngo biteguye kuzasoza amajonjora mu matsinda bayoboye iryo tsinda rigizwe na Police FC, As Kigali, Musanze na Etincelles.

Abakinnyi ba Musanze FC batangiye imyitozo
Abakinnyi ba Musanze FC batangiye imyitozo

Ni mu gihe bakomeje imyitozo batangiye ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021 bitegura gusubukura shampiyona, bakemeza ko abakinnyi bose bahari kandi biteguye nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’umuvugizi wayo akaba ari we unashinzwe ubunyamabanga n’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, Iblaham Uwihoreye.

Ati “Shampiyona tuyiteguye neza, ni ukuzamuka mu matsinda turi aba mbere ni yo gahunda, turabizi ko turi mu itsinda ry’urupfu, ariko nta bwoba na buke biduteye tuzaza dushyingura imirambo”.

Arongera ati “Abakinnyi bose barahari kandi bameze neza, uretse Kigeme na we wandikiwe ibaruwa nyuma yo kuva mu myitozo nta ruhushya afite, ba Mutebi na ba Ndoli bose barahari”.

Uwihoreye aremeza ko mu makipe meza yabayeho mu mateka ya Musanze, ngo iyi ari yo kipe ikomeye ati “Ni ikipe ikomeye ntisanzwe, ishobora kuba ari imwe mu makipe meza twagize mu mateka ya Musanze, ikibuga na cyo kimeze neza cyane nta ngorane tuzigera tugira”.

Uwo muvugizi arizeza abafana ba Musanze FC ibyishimo n’amanota atatu muri buri mukino, avuga ko nta kipe n’imwe bafitiye ubwoba, aho yemeza ko ikipe bazahura ari zo zibafitiye ubwoba.

Ati “Abafana b’ikipe ya Musanze, icyo twabizeza ni uko turi gukora ibishoboka byose ngo tubahe ibyishimo, twebwe buri mukino uzaba ari final icyo dushaka ni amanota atatu kuri buri mukino, nta kipe n’imwe iduteye ubwoba muri shampiyona ahubwo zidufitiye ubwoba twe nta bwoba dufitiye amakipe, twe turitegura guhangana n’uwo ari we wese, ntabwo wajya guhangana ufite ubwoba turashaka gutsinda abadufitiye ubwoba n’abatadufitiye ubwoba”.

Batangiye imyitozo nyuma y'icyumweru bapimwe COVID-19
Batangiye imyitozo nyuma y’icyumweru bapimwe COVID-19

Uwihoreye abajijwe ikibazo kivugwa mu ikipe cyo kuba abakinnyi barahagarikiwe amasezerano mu buryo batemeranyijweho n’ubuyobozi, ndetse bigatera n’umukinnyi Kigeme guta akazi, yasubije ko nta kibazo na kimwe bafitanye n’abakinnyi ko ngo bishimye kandi biteguye gutanga umusaruro.

Ati “Nta kibazo abakinnyi bacu bafite, ahubwo barasuhuza abafana bose aho bari babizeza ibitego n’amanota atatu, ndatekereza ko mu makipe yose azakina shampiyona nta bakinnyi babayeho neza nk’abakinnyi b’ikipe ya Musanze”.

Mu nama yahuje amakipe yo mu cyiciro cya mbere tariki 06 Mata 2021, yemeje ko shampiyona izakinwa mu matsinda ane guhera tariki 01/05/2021 aho Itsinda A rigizwe na APR FC, Bugesera, Muhanga, Gorilla, Itsinda B rikagirwa na Rayon Sports, Kiyovu, Gasogi, Rutsiro, Itsinda C rikabamo Police, AS Kigali, Musanze, Etincelles mu gihe Itsinda D rigizwe na Mukura, Sunrise, Marines, Espoir.

Bakoze imyitozo isaba imbaraga nyinshi
Bakoze imyitozo isaba imbaraga nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka