Abakinnyi ba AS Kigali barimo Haruna na Bakame ntibazakina umukino wa KMC

Ikipe ya AS Kigali yabuze ibyangombwa by’abakinnyi batandatu bagombaga gukina umukino uzabahuza n’ikipe ya KMC kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hateganyijwe umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, aho AS Kigali izaba yakiriye KMC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Bakame ntazakina umukino wa KMC
Bakame ntazakina umukino wa KMC

Mbere y’uyu mukino ikipe ya AS Kigali yahuye n’ikibazo cy’abakinnyi yaguze baturutse hanze bataremererwa gukina uyu mukino.

Abakinnyi bashya bavuye hanze y'u Rwanda ntibazakina uyu mukino
Abakinnyi bashya bavuye hanze y’u Rwanda ntibazakina uyu mukino

Nk’uko tubikesha Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Kuradusenge Daniel, abakinnyi iyi kipe yaguze baturutse hanze ntibarabasha kubona ibyangombwa, kubera kugongwa n’itegeko rishya ryo kubona ibyangombwa.

Abakinnyi batemerewe gukina uyu mukino barimo umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, Haruna Niyonzima, ndetse n’abandi bavuye hanze nka EKANDJOUM ESSOMBE ARSTIDE PATRICK (Union De Douala - Cameroon) , MAKON NLOGI THIERRY (Coton Sport-Cameroon) ALLOGO MBA RICK MARTEL (Manga Sport- Gabon), FOSSO FABRICE RAYMOND (UMS De Loum- Cameroon).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka