Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina imbere mu gihugu, batangiye umwiherero wo gutegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzakina na Botswana ndetse na Madagascar.
Biteganyijwe ko aba bakinnyi baza guhita batangira imyitozo nyuma ya Saa Sita aho izajya ikorerwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nyuma hakaziyongeramo abakinnyi bakina hanze bahamagawe.
Biteganyijwe ko Amavubi azakina umukino wa mbere na Botswana tariki 22/03, agakina umukino wa kabiri na Madagascar tariki 25/03/2024, imikino yombi izabera muri Madagascar.
Urutonde rw’abakinnyi bose bahamagawe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ark turabona iyikipe umutoza yagiriye ikizere nacyo itwaye rwose ahasigay nahi mana