Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko muri aba bakinnyi harimo Sibomana Patrick Pappy ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya asatira anyuze ku ruhande wari watumijweho ngo na we aza gutanga umusanzu we mu Mavubi.
![Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude na Sibomana Patrick ntibajyana n'Amavubi Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude na Sibomana Patrick ntibajyana n'Amavubi](IMG/jpg/20240317_162206.jpg)
Uretse uyu mugabo kandi mu bandi bakinnyi harimo Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Kwitonda Alain Bacca na Niyibizi Ramadhan ba APR FC, Nsabimana Aimable, Kanamugire Roger na Bugingo Hakim ba Rayon Sports, Hakizimana Adolphe na Akayezu Jean Bosco ba AS Kigali, Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel ba Gorilla FC ndetse na Mugenzi Bienvenue wa Police FC.
![Kwitonda Alain Bacca ari mu bakinnyi basezerewe Kwitonda Alain Bacca ari mu bakinnyi basezerewe](IMG/jpg/img-20240317-wa0093.jpg)
Ubwo Amavubi yakoreraga imyitozo kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 15 Werurwe 2024, umutoza Frank Spittler yari yatangaje ko abakinnyi 25 barimo abanyezamu batatu ari bo azahagurukana bagiye gukina imikino ya gicuti bazahuramo na Madagascar tariki 22 Werurwe 2024 n’undi uzabahuza na Botswana tariki 25 Werurwe 2024 i Antananarivo.
![Umunyezamu Hakizimana Adolphe ukinira AS Kigali na we ari mu basezerewe Umunyezamu Hakizimana Adolphe ukinira AS Kigali na we ari mu basezerewe](IMG/jpg/img-20240317-wa0090.jpg)
![Niyibizi Ramadhan wa APR FC na we ntabwo ari mu bakinnyi bajya muri Madagascar Niyibizi Ramadhan wa APR FC na we ntabwo ari mu bakinnyi bajya muri Madagascar](IMG/jpg/img-20240317-wa0088.jpg)
Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere saa saba n’iminota 45 z’ijoro.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Amavubi tuyifurije kuzitwara neza, bizarushaho kuyongerera ikizere cyokuzitwara neza mukino izakuriho murakoze.
Nibyo Koko abakinnyi baba Ari Beshi ariko, umutoza ahitamo akurikije umusaruro Batanga, abasigaye bakore cyane nabo ejo nibo.
ntago aba abahemukiye ,ubutaha bazabona amahirwe yabo.Nuko aba abona ko batari ku rwego yifuza,kandi niko bigenda mu ikipe y’igihugu bose ntiyabajyana hagira abasigara
Ubwo ntibashoboye
Buriya ababakinnyi basezerewe kandibarakoze imyitozo umutoza arabahemukiye gose .