Ni igikorwa kiri gukorwa n’ishuri rya Dream Team Football Academy na Pro Football Impact Management Company ihagarariwe na Ngabo Douglas, Umunya-Suede ukomoka mu Burundi uhafite n’ishuri rya ruhago rikomeye.
Ngabo Alain Douglas asanzwe afite ishuri ry’umupira w’amaguru muri Suède ndetse akaba anasanzwe afite ibyangombwa bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) bimwemerera gushakisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga ndetse no guhagararira abakinnyi.
Ku munsi wa mbere w’iri geragezwa hitabiriye abakinnyi bava mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Burundi, Nigeria, Gabon na Tanzania.
Nk’uko byasobanuwe na James Dusabe ushinzwe itumanaho muri Dream Team Football Academy yavuze ko ari igikorwa bateguye ngo gihuze abakinnyi bafite impano baturutse imihanda yose maze abatsinda bazajye mu bihugu itandukanye i Burayi.
Ati “Ni igeragezwa ry’abakinnyi babigize umwuga bari hagati y’imyaka 18-23 bakina hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange, abazatsinda igeragezwa bazajyanwa mu bihugu nka Espagne, u Bufaransa, Luxembourg, Norvège na Suède."
Ku munsi wa mbere hitabiriye abakinnyi barenga 65 muri rusange ari nabo basoza igeragezwa kuri uyu wa Gatanu, aho Ngabo Alain Douglas yababwiye ko amasomo ya mbere baheraho ari ukureba iby’ibanze umukinnyi agomba kuba azi muri ruhago nko gukora ku mupira, kuba mu mwanya ufite umupira cyangwa utawufite, guhozaho ku byo ukora n’ibindi.
Abazatsinda iri geragezwa bazajyanwa i Burayi ariko nabwo babanze bakore irindi muri ayo makipe uritsinze asinye amasezerano y’umwuga.
Dream Football Academy iteganya ko igikorwa nk’iki kizajya gihoraho mu rwego rwo gufasha impano zitandukanye mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba dore ko atari kenshi igeragezwa nk’iri rihagaragara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|